Icyo cyemezo cyatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho akaba n’Umwanditsi w’Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr. Ramathan Ggoobi, agaragaza ko kiri muri gahunda ya Guverinoma.
Dr. Ggoobi yavuze ko ibirori byo kwizihiza iminsi mikuru bitazongera gutangwamo amafaranga na Leta, ahubwo Perezida Yoweri Museveni azajya atanga ubutumwa kuri Radiyo na Televiziyo kuri iyo minsi.
Ati “Ntabwo tuzajya dutakaza amafaranga ku birori by’iminsi mikuru. Perezida azajya atanga ubutumwa ku Banya-Uganda binyuze kuri Radiyo na Televiziyo, ayo mafaranga azigamwe, akoreshwe mu bikorwa by’ingenzi guverinoma yateguye.”
Yasobanuye ko ibikorwa by’idini bike gusa Leta ibona ko ari ngombwa kandi bifitiye igihugu akamaro bizakomeza guhabwa inkunga ituruka mu mafaranga ya Leta.
Iki cyemezo kije mu gihe guverinoma ikomeje kongera ingamba mu kugabanya amafaranga akoreshwa mu bikorwa bisanzwe bya buri munsi no kubona andi mafaranga yo gushora mu mishinga y’ingenzi y’iterambere iteganywa muri Gahunda ya Kane y’Igihugu y’Iterambere (Fourth National Development Plan).
Dr Dgoobi yagaragaje ko amafaranga yari gushyirwa muri ibyo bikorwa azajyanwa mu bindi by’ingenzi nko guteza imbere inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, guteza imbere ubukerarugendo, inganda zitunganya amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga no guhanga udushya, kubaka ibikorwaremezo, umutekano n’ibindi.
Ibirori byo kwizihiza iminsi mikuru bitwara amafaranga menshi arimo ayo gukodesha aho bizabera, kuhatunganya neza, uburyo bwo gutwara abantu babyitabira, kuhageza abashinzwe umutekano, ibikorwa by’imyidagaduro bizakorwa n’abasusurutsa abaturage ndetse n’abanyamakuru.
Nubwo ibyo bikorwa bigira uruhare mu kongera ugukunda igihugu n’ubumwe mu baturage, byakunze kunengwa ko bishorwamo amafaranga menshi yakabaye ashyirwa mu bindi nk’ubuvuzi, uburezi n’imitangire ya Serivisi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!