Tariki ya 17 Gicurasi 2026 ni bwo uyu murwayi yabonetse i Goma. AFC/M23 yasobanuye ko uyu ari umugore w’umugabo wari uherutse kwicwa na Ebola mu gace ka Bunia mu Ntara ya Ituri.
Uyu murwayi akiboneka, yahise yoherezwa mu bitaro Heal Africa, urwego rw’ubuzima rwa AFC/M23 rushakisha abantu bose bashobora kuba barahuye na we, rubona 255. Kugeza ubu nta n’umwe muri abo biremezwa ko yanduye Ebola.
Umuyobozi w’itsinda rya AFC/M23 rishinzwe guhangana na Ebola, Dr. Freddy Kaniki, yatangaje ko uyu mugore yasezerewe n’ibitaro ku wa 3 Kamena 2026, asubira mu muryango we kubera ko yakize.
Dr. Kaniki yagize ati "Imiryango y’i Goma iri kwiruhutsa nyuma y’aho umurwayi wa mbere akize Ebola. Umurwayi yasubiye mu muryango we ameze neza ku wa 3 Kamena 2026."
Uwo mu muryango we yashimiye abaganga ku bw’ubwitange bagaragaje mu kwita kuri uyu mugore, kuko na bo bashoboraga kwandura, ariko ibyo ntibibakange ngo bareke kumuha ubuvuzi.
Ati "Tumubonye ahagaze, bamusubiza mu muryango. Turashima cyane. Turashima abaganga, bakoze akazi gakomeye cyane. Baritanze mu buryo bw’umubiri, na bo bari bafite ibyago byo kwandura ariko babanye na we isaha ku isaha, baravuga bati ‘Niba ari ugupfa, natwe tuzapfe’."
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Dr. Biya Kizinkiko, yatangaje ko kuva ku wa 3 Kamena, nta murwayi wa Ebola ukiri mu Mujyi wa Goma, ariko ko abaturage bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi.
Dr. Kizinkiko yasabye abaturage kudashyira mu kato uyu mugore, ahubwo bakamwakira nk’umwe muri bo, utakirwaye Ebola.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko kugeza tariki ya 2 Kamena, abantu 363 biganjemo abo muri Ituri ari bo byemejwe ko banduye Ebola, 62 muri bo bakaba bamaze gupfa, batandatu bakaba barakize.
Isuzuma ryakozwe muri RDC rigaragaza ko iyi Ebola iri kwica abantu ku gipimo cya 17,1%.
Iki cyorezo cyanageze muri Uganda giturutse muri Ituri kuko kugeza ku wa 2 Kamena i Kampala hamaze kuboneka abarwayi 15 barimo umwe wapfuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!