Uyu musirikare wanabaye umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru n’umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu bijyanye n’igisirikare, yatawe muri yombi tariki ya 9 Nyakanga 2025.
Ashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu, gushishikariza abasirikare gukora ibinyuranyije n’amategeko no gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko. Byose bifitanye isano n’umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Gen Tshiwewe areganwa n’abandi barimo Gen Maj Maurice Nyembo, Brig Gen John Ngoy Kabila, Brig Gen John Sangwa Muhemedi, Col Guy Mukombozi Zahinda, Col Pathy Sangwa Lumbu na Col Christophe Tshibangu Kenge.
Gen John Numbi wayoboye Polisi ya RDC akaba n’Umugenzuzi Mukuru w’igisirikare cy’iki gihugu na Brig Gen Chinyabuuma Pascal Kamukinde n’umusivili Pascal Nyembo na bo bari mu baregwa muri iyi dosiye ariko bo barahunze.
Nyuma yo gutangira urubanza rwabo tariki ya 4 Kamena 2026, aho urukiko rwasuzumye imyirondoro yabo, Gen Tshiwewe yifashishije umunyamategeko we, Me Parfait Kanyanga, asaba gufungurwa by’agateganyo.
Kuri uyu wa 21 Nyakanga, Me Kanyanga yagaragaje ko Gen Tshiwewe afunguwe by’agateganyo, adashobora gutoroka ubutabera, bityo ko nta mpungenge urukiko rukwiye kugira.
Me Kanyanga kandi yavuze ko bijyanye n’uko umukiliya we yakoze imirimo ikomeye mu gisirikare, gereza ya gisirikare ya Ndolo afungiwemo atari ahantu akwiye kuba ari kubera ko abitse amabanga akomeye.
Uyu munyamategeko yagaragaje ko uburyo Gen Tshiwewe yakurikiranywe binyuranyije n’amategeko, kuko atakozweho iperereza ry’ibanze nyuma yo gufungwa.
Yasobanuye ko hatigeze hagaragazwa impamvu zifatika zigaragaza ko Gen Tshiwewe ashobora kuba yarakoze ibyaha ashinjwa, ku buryo zaba zarashingiweho mu kumwohereza muri gereza ya Ndolo.
Abandi bari muri iyi dosiye bafungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo na bo bagaragaje ko uburyo bakurikiranywe bunyuranyije n’amategeko, basaba urukiko rwa gisirikare kubafungura by’agateganyo, bakaburana bari hanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!