Nubwo inshuro nyinshi Umunyemari Frank Gashumba ni umwe mu Banya-Uganda babarizwa mu bwoko bw’Abanyarwanda, yakunze kugaragaza ibibazo byo kuhohoterwa bigirirwa aba bantu. muri iyi minsi byongeye gututumba.
Byatewe n’ikibazo cya Dr. Muganga Lawrence uherutse kwangirwa n’Inteko Ishinga Amategeko kwinjira muri Guverinoma nshya ya Uganda kubera ubwenegihugu bwe bushidikanywaho, cyatumye ikibazo cy’Abanyarwanda ba Uganda cyongera kuvugwaho cyane.
Dr. Muganga yanzwe kuko ubwenegihugu bwe bushidikanywaho. Bamwe bavuga ko ari Umunyarwanda wo mu Rwanda, mu gihe we avuga ko ari Umunyarwanda nk’ubwoko bwo muri Uganda.
Iki kibazo cyanavuzweho n’abantu benshi ndetse barimo na Gashumba wagaragaye amushyigikira anamukomeza ndetse amuherekeza gusura aho avuga ko ababyeyi be bashyinguye, mu Karere ka Mukono mu gace ka Seeta.
Icyo gihe yumvikanye avuga ko uyu mugabo atari Umunyarwanda wo mu Rwanda, ahubwo ari Umunyarwanda nk’ubwoko bwo muri Uganda.
Ati “Ntabwo turi i Gisenyi, ntabwo turi mu Ruhengeri, turi muri Seeta (agace ko muri Uganda)… Turi Seeta, i Mukono muri Uganda, ntabwo turi i Butare, ntabwo turi i Nyamirambo, Kacyiru, i Gisenyi cyangwa mu Ruhengeri.”
Frank Gashumba batangiye kugaragaza ko ibyo uyu mugabo yahuye na byo ari ikimenyetso cy’akarengane abo muri ubu bwoko bamaze igihe bahura na ko.
Frank Gashumba yavuze ko Dr. Muganga yagambaniwe na bamwe mu bantu bo muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Uganda bafatanyije n’abo mu Nteko Ishinga Amategeko cyane cyane Visi Perezida wayo, Thomas Tayebwa. Ibi ngo babikoze kuko basanzwe batiyumvamo abo mu bwoko bw’Abanyarwanda.
Gashumba ati “Thomas Tayebwa yari asanzwe ari inshuti yanjye, ariko reka ndahire nimusanga no mu ijuru njye nzarivamo. Mukunde ababakunda, mwifurize ibyiza ababibifuriza […] kubera iki nakunda umuntu utankunda?”
Gen Muhoozi na we yavuze ko agiye kuganiriza Gashumba kuri iki kibazo amaze iminsi agaragaza. Ati “Frank Gashumba ukangisha gutangiza indi M23 muri Uganda, tugomba kumuhamagaza tukaganira ibibazo bye muri Komite ya PLU. Ndashaka ko byumvikana neza, ndusha ububasha inshuti yanjye Gashumba habamu Rwanda no mu Burasirazuba bwa RDC.”
PLU (Patriotic League of Uganda) ni umuryango washinzwe na Gen Muhoozi.
Inshuro nyinshi Gashumba yakunze kuvuga ko kuba Umunyarwanda muri Uganda ari icyaha gikomeye. Yavuze ko a yavukiye i Masaka (muri Uganda) sekuru na nyirakuru bimutse bava mu Rwanda mu 1922, ndetse ko bo na se bashyinguwe i Masaka, ariko atumva impamvu ahora ahuzwa n’u Rwanda.
Abo mu bwoko bw’Abanyarwanda, nk’uko itegeko ribyemeza, ni abakomoka ku bari batuye muri Uganda mbere y’umwaka wa 1926, n’abari bafite ubwenegihugu bwa Uganda ubwo Itegeko Nshinga ryasohokaga mu 1995, icyakora batotejwe kenshi benshi basabwa gusubizwa mu Rwanda.
Muri Gashyantare kandi Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwirukana abakozi b’urwego rw’abinjira n’abasohoka batumaga Abanyarwanda bo muri iki gihugu bagorwa no kubona ibyangombwa.
Mu butumwa yatangiye kuri X, yagize ati “Nafashe icyemezo cyo kwirukana aka kanya abakozi bose mu rwego rw’abinjira n’abasohoka batumaga Abanyarwanda bacu bo muri Uganda bagorwa no kubona ibyangombwa. Abandi bazashyirwa mu kazi vuba.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!