Mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 28 Kanama 2026, yavuze ko imirimo yose ya PACEID, ingengo y’imari n’inshingano byayo bigiye kwimurirwa mu rwego rushinzwe gahunda yo guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage (OWC).
Yagize ati “Dutangaje ku mugaragaro ko dusheshe PACEID nk’urwego. Imirimo yayo yose, ingengo y’imari n’inshingano byayo bigiye guhabwa OWC. Ibi bitangiye aka kanya. Sitati ya Odrek iri kuganirwaho. Tuzanashyira ku murongo abitwa baramu.”
PACEID ni urwego rwashyizweho na Perezida Museveni, rugamije gutanga inama ku bijyanye no kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga, inganda, kongerera ibicuruzwa agaciro no gufasha Uganda kwagura amasoko.
Odrek Rwabwogo, umugabo wa mushiki wa Gen Muhoozi, Patience Rwabwogo, ni we wari uyoboye PACEID kuva yashyirwaho. Iyi nshingano yayihawe na Perezida Museveni.
Muhoozi yanenze bikomeye Odrek Rwabwogo, avuga ko atari umuntu yahisemo ubwe, ahubwo ko yashyizwe muri uyu mwanya n’ababyeyi be.
Ati “Odrek namuhatiwe n’ababyeyi banjye. Sinigeze mwemera. Nemera Edwin Karugire. Edwin ni we muramu umwe rukumbi mfite mu muryango. Ni we nzi. Ababyeyi bagomba kumva inama z’abahungu babo.”
Edwin Karugire ni umugabo wa mushiki wa Gen Muhoozi, Natacha Karugire, akaba yarigeze kuba umujyanama wa Perezida Museveni mu by’amategeko.
Gen Muhoozi yategetse Minisiteri y’Imari guha igisirikare cya Uganda miliyoni 14 z’Amadolari yateganyaga guha Odrek nk’umuyobozi wa PACEID; aya mafaranga akazifashishwa mu kubaka amacumbi y’abasirikare.
Ati “Minisiteri y’Imari irasabwa kohereza muri UPDF miliyoni 14 z’amadolari yari igiye guha umunyabyaha Odrek. Tuzakoresha aya mafaranga mu kubaka andi macumbi y’abasirikare.”
Aya magambo ya Gen Muhoozi aje nyuma y’ibindi bihe yagiye anenga imikorere ya PACEID, ndetse akavuga ko abayobozi bamwe bashobora gukurikiranwa kubera ibyo yise amakosa yakozwe muri uru rwego.
Gen Muhoozi ni we wategetse ko umujyanama wa Odrek muri PACEID, Matthew Bagonza, atabwa muri yombi, atangariza ku mbuga nkoranyambaga ko abashinzwe umutekano bari kumuha isomo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!