00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi yatangiye umukwabu mu rwego ruyoborwa na muramu we

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 26 August 2026 saa 10:36
Yasuwe :

Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yemeje ko Matthew Bagonza, umuyobozi mukuru muri komite ngishwanama Perezida Museveni ku bijyanye no kohereza ibicuruzwa mu mahanga n’iterambere ry’inganda (PACEID), yatawe muri yombi.

Bagonza ni umwe mu bantu ba hafi Perezida w’iyi komite, Odrek Rwabwogo, akaba n’umukwe wa Perezida Museveni. Ni amakuru agaragaza ko Gen Muhoozi yatangiye gukurikirana bamwe mu bakora muri iki kigo aherutse gushinja ko cyamunzwe na ruswa.

Gen Muhoozi yemeje ifatwa rya Bagonza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ubwo yashyiraga ku rubuga rwa X ifoto y’uyu mugabo atambaye ishati.

Amagambo Gen Muhoozi yaherekeresheje iyi foto agira ati “Uyu we turamufite. Ari kwiga Igiswahili.”

Ubutumwa bwe bwemeje amakuru yari amaze iminsi avuga ko inzego z’umutekano zataye muri yombi Bagonza zimusanze mu rugo rwe i Entebbe ku wa Kabiri.

Gusa Gen Muhoozi ntiyatangaje aho Bagonza afungiye, urwego rw’umutekano rwamufashe cyangwa icyaha akekwaho.

Bagonza ayobora Ubunyamabanga bwa PACEID kandi yakoranye bya hafi na Rwabwogo nk’umujyanama we bwite.

Ni umwe kandi mu bagize komite nyobozi ubuyobozi bukuru bw’iki kigo, akaba yaragihagarariye mu bikorwa by’ubucuruzi byabereye imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Gen Muhoozi yakomeje gutangaza ko azahana Bagonza yihanukiriye harimo n’ibihano bibabaza umubiri, birimo guhatwa ibiboko igihe azaba afunzwe.

Yanatangaje ko Rwabwogo azatabwa muri yombi mu gihe yakongera kuvugisha inzego z’umutekano atabiherewe uruhushya na we.

Gen Muhoozi yagize ati “Ubutaha Odrek natinyuka guhamagara umukozi uwo ari we wese ushinzwe umutekano ntabanje kubyemera, azatabwa muri yombi.”

Aya magambo yasaga n’agaragaza ko Rwabwogo yaba yaragerageje kuvugisha inzego z’umutekano nyuma yo gufatwa kwa Bagonza.

Ifatwa rya Bagonza ryabaye nyuma gato y’uko Gen Muhoozi atangaje ko PACEID ari “umuryango utemewe n’amategeko” ndetse anavuga ko abagize iki kigo bashinjwa ruswa bazafatwa.

Ku wa 25 Kanama 2026 Gen Muhoozi yagize ati “PACEID ni umuryango utemewe n’amategeko. Tugiye gutangira guta muri yombi abawugize.”

Nyuma yaje gutangaza ko hari umuntu umwe wari umaze gufatwa, ariko ntiyahita amugaragaza, ati “Tumaze gufata umwe muri abo banyabyaha.”

Ifatwa rya Bagonza ryongeye amavuta mu muriro mu makimbirane akomeje gufata indi ntera hagati ya Gen Muhoozi na Rwabwogo washakanye n’Umukobwa wa Museveni Patience Rwabwogo.

PACEID yashinzwe na Museveni muri Werurwe 2022, igamije gushakira ibicuruzwa bya Uganda amasoko yo hanze y’igihugu, kwita ku buziranenge bwayo no guteza imbere inganda.

Iki kigo ntikiraseswa ku mugaragaro na Perezida Museveni ndetse na Gen Muhoozi ntiyagaragaje icyemezo cya Leta cyangwa icy’urukiko cyemeza ko ari umuryango utemewe n’amategeko.

Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yemeje ko yataye muri yombi, Matthew Bagonza, usanzwe ari umujyanama wa muramu we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages