Uyu muhango uzayoborwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda.
Mu bagiye gusezererwa harimo Gen Edward Katumba Wamala, Lt Gen Charles Otema Awany, Lt Gen Charles Angina, Gen Maj Abel Kandiho, Gen Maj Geoffrey Katsigazi Tumusiime, Gen Maj Apollo Kasiita-Gowa na Gen Maj Leopold Eric Kyanda.
Gen Edward Katumba Wamala yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda hagati ya 2001 na 2005, aba umusirikare wa mbere wari ukiri mu gisirikare wagizwe umuyobozi wa Polisi y’iki gihugu.
Nyuma yabaye Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka kuva mu 2005 kugeza mu 2013, mbere yo kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda kugeza mu 2017.
Nyuma yo kuva ku buyobozi bukuru bwa UPDF, Katumba Wamala yabaye Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’ubwikorezi, muri Gicurasi 2026 Perezida Museveni amugira Minisitiri w’Abakozi ba Leta, umwanya akiriho.
Maj Gen Abel Kandiho we azwi cyane mu nzego z’ubutasi za Uganda. Yayoboye urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare, CMI, mbere yo gusimburwa mu ntangiriro za 2022.
Nyuma yoherejwe muri Polisi ya Uganda, aho Umuyobozi w’Inama Nkuru yayo, umwanya wamufashaga kugira uruhare rukomeye mu guhuza ibikorwa by’inzego zitandukanye za Polisi.
Mu 2024, Kandiho yakuwe muri Polisi agirwa Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni.
Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko gusezererwa kw’aba basirikare bakuru kuzasoza gahunda yo gusezerera abasirikare 1817 imaze iminsi iba muri uku kwezi.
Uretse aba bajenerali, hari abofisiye bakuru 229, abofisiye bato 205 ndetse n’abasirikare bato 1364.
Abandi basirikare batari ku rwego rw’abajenerali basezerewe muri iki cyumweru ku cyicaro gikuru cy’igisirikare cya Uganda i Mbuya no ku bindi biro by’igisirikare hirya no hino mu gihugu.
Igisirikare cya Uganda cyashimiye aba basirikare ku myaka bamaze mu kazi, kigaragaza bagize uruhare rukomeye mu kurinda ubusugire bw’igihugu no kubungabunga amahoro mu karere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!