Fayulu uyobora ihuriro Lamuka yabivugiye i Paris mu Bufaransa, ashimangira ko we n’aba banyapolitiki bafite uruhare rukomeye mu mateka ya politiki ya RDC, bityo bakwiye kwitabira ibiganiro bigamije gushakira igihugu cyabo ibisubizo.
Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, mu gihe Nangaa yigeze kuyobora Komisiyo y’Amatora, CENI, mbere yo kujya ku buyobozi bwa AFC/M23.
Fayulu yavuze ko Leta ya Kinshasa ishinja Kabila gushyigikira no gutera inkunga AFC/M23, ibyo bikaba ari byo bikwiye gutuma yitabira ibiganiro akagaragaza uko yumva ibibazo by’igihugu cyabo byakemuka.
Ati “Kabila yayoboye iki gihugu. Icyo yaba ari cyo ubu ntacyo kivuze, ariko arahari. Bavuze ko ari we uha intwaro kandi agatera inkunga AFC/M23; agomba kuza akatubwira impamvu abikora n’ikibazo gihari.”
Yavuze ko Nangaa na we agomba kwitabira ibi biganiro agasobanura impamvu yafashe intwaro, agaragaza ko ibibazo by’Abanye-Congo bikwiye gukemurwa hagati n’Abanye-Congo.
Leta ya RDC yagaragaje kenshi ko idashaka ko Kabila na Nangaa bitabira ibiganiro by’Abanye-Congo, ibashinja kurwanya ubutegetsi bakoresheje intwaro.
Perezida Tshisekedi aherutse gutangaza ko azageza ijambo ku baturage, agasobanura imiterere n’uburyo ibiganiro by’Abanye-Congo bizakorwamo, avuga ko agamije kubaka ubumwe bw’Abanye-Congo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!