Ryoherejwe nyuma y’aho abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23 bari mu biganiro mu Busuwisi kuva ku wa 17 kugeza ku wa 21 Kanama 2026, bemeranyije ku buryo bagera ku mahoro.
Izi ntumwa zumvikanye ko mu kugenzura agahenge, abagize EJVM+ bazajya bagezwa mu bice bitandukanye n’abashinzwe ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO).
Kuri uyu wa 24 Kanama, abagize EJVM+ bagejejwe muri Minembwe na kajugujugu za MONUSCO. Ni ahantu h’ingenzi cyane kuri ubu butumwa kuko hamaze igihe habera imirwano ihanganishije ingabo za Leta ya RDC na AFC/M23 yifatanyije n’umutwe wa Twirwaneho.
Biteganyijwe ko EJVM+ izasura Umujyi wa Uvira ugenzurwa n’ingabo za Leta ya RDC kuva muri Mutarama 2026 ubwo AFC/M23 yawukuragamo abarwanyi, ndetse na Teritwari ya Kalehe imaze iminsi iberamo imirwano.
Muri Nyakanga 2025 ni bwo Leta ya RDC na AFC/M23 bemeranyije guhagarika imirwano ubwo abahagarariye impande zombi bahuriraga mu biganiro byabereye i Doha.
Nubwo ayo masezerano yasinywe, impande zombi zakomeje gushinjanya kuyarenga no gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Leta ya RDC iherutse gushinja AFC/M23 gukora ibyaha bikomeye byibasira abasivili, mu gihe AFC/M23 na yo yashinjaga ingabo za Leta kugaba ibitero muri Minembwe.
Itsinda rya EJVM+ rishinzwe kugenzura amakosa akorwa mu gihe cy’agahenge, rigakora raporo igomba gushyikirizwa abahuza kugira ngo uruhande rubangamira inzira y’amahoro rubibazwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!