Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Nature Medicine ku wa 10 Kanama 2026, bwakozwe n’abahanga bo muri RDC, Uganda, u Bubiligi n’ahandi.
Basesenguye imiterere y’uturemangingo tw’uruhererekane twa virusi 22 twakuwe mu barwayi ba Ebola muri RDC na Uganda.
Basanze ubwoko bwa Bundibugyo bwateye iki cyorezo butandukanye n’ubwari bwagaragaye mu cyorezo cyibasiye Uganda kuva mu 2007 kugeza mu 2008 no muri RDC mu 2012.
Abashakashatsi babishingiyeho bagaragaza ko bishoboka ubu bwandu bushya bwaturutse ku nyamaswa, nyuma bugatangira gukwirakwira mu bantu.
Gusa abashakashatsi ntibashoboye kumenya ubwoko bw’inyamaswa yaba yarabaye inkomoko y’iki cyorezo. Basabye ko hashyirwa imbaraga mu gukurikirana imiterere yacyo kugira ngo ibyorezo nk’iki bijye bitahurwa hakiri kare.
Icyorezo cyatangajwe muri RDC ku wa 15 Gicurasi 2026. Nyuma y’iminsi ibiri, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) ryakigize ikibazo cy’ubuzima gihangayikishije Isi.
Ikigo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gishinzwe ubuzima rusange (INSP) cyatangaje ko kugeza ku wa 11 Kanama, muri iki gihugu hari hamaze kubarurwa abantu 4.566 banduye iki cyorezo barimo 2.128 bapfuye.
Kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti biraboneka by’iki cyorezo ariko hari gukorwa igerageza riyobowe na OMS.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!