Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abarwayi 773 bari mu kato cyangwa barwariye mu mavuriro, mu gihe 571 bari bamaze gukira. Igipimo cy’abahitanwa n’iki cyorezo kigeze kuri 43,9%, naho abantu bahuye n’abanduye bakurikiranwa ku kigero cya 77,8%.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko ingamba zo guhangana na Ebola zikomeje gukazwa mu Ntara eshanu zagaragayemo iki cyorezo zirimo Ituri, Haut-Uélé, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Tshopo.
Abaganga n’abandi bakozi bo mu nzego z’ubuzima bakomeje gushakisha abafite ibimenyetso, gupima abakekwaho ubwandu, kuvura abarwayi no gukurikirana abo bahuye na bo.
Ituri ni yo ikomeje kwibasirwa cyane. Muri iyi Ntara, hongerewe umubare w’amatsinda akurikirana iki cyorezo, ubushobozi bwa laboratwari n’amavuriro yakira abarwayi.
Muri Ituri kandi hari gukorwa ubukangurambaga bwo gusobanurira abaturage ububi bwa Ebola, kugenzura abinjira n’abasohoka mu bice byibasiwe no kugeza ibikoresho ku bakozi bari guhangana n’iki cyorezo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, ryatangaje ko kugeza ku wa 15 Nyakanga, Ituri yari ifite hafi 90% by’abanduye iki cyorezo bose, cyane cyane muri Bunia, Mongbwalu, Nizi na Nyankunde.
Iyi Ebola iterwa n’ubwoko bwa virusi buzwi nka Bundibugyo. Iki cyorezo cyatangajwe muri Ituri ku wa 15 Gicurasi 2026, ni icya 17 cyibasiye RDC kuva virusi ya Ebola yavumburwa mu 1976.
Ku wa 17 Gicurasi, OMS yatangaje ko ari ikibazo cy’ubuzima rusange gihangayikishije Isi, gisaba ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo gicike.
OMS yari yatangaje ko ku wa 15 Nyakanga, RDC yari ifite abarwayi 2124 ba Ebola n’abapfuye 828. Mu minsi 10 yakurikiyeho, umubare w’abanduye wazamutseho 1076, naho uw’abapfuye uzamukaho 577.
Guhashya iki cyorezo biracyagorana kubera imbogamizi zirimo umutekano muke, abaturage bahunga n’abaturage banga kugana amavuriro, bagahitamo kurwarira mu ngo zabo.
Kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti wihariye byemewe kuri Ebola ya Bundibugyo, ariko muri RDC hatangiye igerageza ry’imiti irimo MBP134 na remdesivir yitezweho kugabanya impfu no kuzahazwa n’iki cyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!