Imibare ya UNICEF igaragaza ko kugeza ku wa 2 Kanama 2026, hari hamaze kubarurwa abana 743 banduye Ebola, 330 muri bo bakaba barapfuye.
Abana bato bari munsi y’imyaka itanu ni bo bafite ibyago byinshi byo kwandura Ebola. UNICEF yagaragaje ko mu banduye muri rusange, 60% bari muri iki kigero. 30% ni abafite imyaka 18 kuzamura.
Uretse kuba abana bicwa n’iki cyorezo, cyanakomye mu nkokora ibikorwa byo kugana ibigo amavuriro kwivuza kuko abaturage baba bafite ubwoba bw’uko bakwandura.
Imibare mishya igaragaza ko hagati ya Mata na Kamena 2026, abagana serivisi z’ubuvuzi bagabanyutseho 42% mu bice byugarijwe cyane na Ebola nka Bunia, Mongbwalu, Nizi na Rwampara.
Ku rwego rw’Intara ya Ituri yose, kugana serivisi z’ubuzima byagabanyutseho hafi 13%.
Umuyobozi uhagarariye UNICEF muri RDC, John Agbor, yagize ati “Iyi mibare igaragaza ubwoba bwo kwandura, bigahurirana n’ihungabana rya serivisi, ibiri kubuza abana benshi n’imiryango yabo gushaka ubuvuzi.”
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko kugeza ku wa 5 Kanama, habaruwe abantu 4053 banduye Ebola barimo 1850 bari bamaze gupfa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!