Ibyo byose byahishuwe nyuma y’umwuka mubi wazamutse ku bibazo bijyanye n’ubwenegihugu bwa bamwe mu bari bashyizwe muri Guverinoma.
Komiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yasuzumaga imyirondoro y’abashyizwe muri guverinoma mbere y’uko barahira, yagaragaje ko yasanze Dr. Muganga afite ubwenegihugu burenze bubiri burimo n’ubw’u Rwanda.
Mu gitabo yanditse mu 2018, yise You Can’t Make “Fish climb trees.”, Dr. Muganga yanditse ko ababyeyi be bari mu bwoko bw’Abatutsi, bahunga u Rwanda mu 1959 kubera ivangura n’itotezwa ryakorerwaga Abatutsi, bajya gutura muri Uganda.
Yagize ati “Navukiye, nkurira kandi nigira amashuri muri Uganda, aho ababyeyi banjye bahungiye nyuma y’ihohoterwa rishingiye ku moko ryabereye mu Rwanda mu 1959. Kubera ko bari abo mu bwoko bw’Abatutsi, ababyeyi banjye bumvaga batotezwa mu Rwanda, ariko bakirwa neza kandi bagahabwa ubuhungiro na Guverinoma ya Uganda.”
Inkuru ya Dr. Muganga igaragaza urugendo rw’umwana w’impunzi watsinze ibibazo n’imbogamizi zitandukanye yanyuzemo mu buzima bw’ubuhunzi.
Yize amashuri muri Uganda, aho rimwe na rimwe yishyuraga amafaranga y’ishuri kubera ko yoroye inkwavu akazigurisha, mbere yo gukomereza amasomo ye muri Kaminuza ya Makerere.
Nyuma yaho yakoreye mu Rwanda, aza gukomereza amasomo y’ikirenga (PhD) muri Canada, hanyuma asubira muri Uganda.
Uyu mugabo yahamije ko atari Umunyarwanda ahubwo akomoka mu bwoko bw’Abanyarwanda bwo muri Uganda. Yavuze ko yavukiye i Seeta muri Mukono ho muri Uganda kandi n’ababyeyi be ari ho bashyinguye, ndetse na we ari ho azashyingurwa.
Tariki ya 26 Gicurasi 2026 ubwo Perezida Yoweri Museveni yagenaga abantu 82 ku myanya itandukanye muri guverinoma, impaka zavutse mu Banya-Uganda, bamwe bavuga ko Dr. Muganga ari Umunyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!