Col Nsabimana yatanze ubu butumwa ubwo ubuyobozi bwa AFC/M23 bwasuraga abaturage batuye muri Santere ya Ngungu muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bukangurambaga bubagaragarira uruhare bakwiye kugira mu kwirindira umutekano.
Uyu murwanyi yabwiye abaturage ba Ngungu ko bakwiye gufatira urugero ku batuye muri Ruzirantaka, kuko bo badashobora kwemera ko abarwanyi ba FDLR cyangwa Wazalendo barara mu nzu zabo.
Yagize ati “I Ruzirantaka umwanzi ntashobora gucengera ngo yinjire. Ntibishoboka, bahita bamutoragura. Ariko Ngungu duherutse gufata Wazalendo barenga batanu, hano mu mazu. Ndabasaba Abanye-Ngungu, uwo muco wo gucumbikira umwanzi, akarara mu nzu yawe iminsi ibiri, itatu, muwuveho.”
Col Nsabimana yagaragaje ko gucumbikira abarwanyi ba FDLR na Wazalendo ari nko kwinjiza Satani mu nzu, kandi ko bigira ingaruka ku baturage babacumbikira.
Ati “Urafata Satani umurizo, ukururire mu nzu yawe, igihe Satani azazunguza uwo murizo, inzu yose izakugwaho n’urubyaro rwawe. Gufata umwanzi, gufata FDLR, gufata Umuzalendo, Nyatura, ugashyira mu nzu yawe hano Ngungu ni kimwe no gufata Satani, ugashyira mu nzu yawe.”
FDLR na Wazalendo byifatanya n’ingabo za RDC mu rugamba zihanganyemo na AFC/M23 mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’igihugu. Iyi mitwe igaragara cyane muri Masisi, Walikale na Rutshuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!