00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Che Guevara wa FDLR yasobanuye uburyo FDLR na FARDC bifatanya mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 November 2025 saa 10:01
Yasuwe :

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kigira uruhare rukomeye mu mibereho y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda. Ibyo ntibivugwa n’umuntu umwe cyangwa babiri, ahubwo bishimangirwa na raporo zitandukanye zirimo iz’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.

Lt Col Mpakaniye Emilien wamenyekanye nka Che Guevara Jacob muri FDLR, ku wa 28 Ugushyingo 2025 yasobanuriye abajyanama mu bya gisirikare muri Ambasade zikorera mu Rwanda ko yari ashinzwe ibijyanye n’amabuye y’agaciro muri uyu mutwe kuva mu 2008 kugeza mu 2010.

Ati "Kuva mu 2008 kugeza mu 2010, nari nshinzwe gushaka amabuye y’agaciro. Nabikoraga ku bufatanye n’Abanye-Congo. Twakuraga amabuye mu birombe bya Rubaya, Bisie muri Walikale, muri Kivu y’Amajyepfo, tugakorana n’Abanye-Congo barimo abasirikare n’abasivili, bakagura ayo mabuye, tukayaguramo intwaro.”

Lt Col Mpakaniye yasobanuye ko kuba FDLR yarakomeje kubaho, byatewe no kuba yarakomeje ibikorwa biyinjiriza amafaranga birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ibi bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ati "Uko ni ko FDLR yashoboye kubaho, igurisha amabuye y’agaciro, ikagura intwaro kugira ngo ikomeze intambara. Ayo mafaranga yanifashishwaga mu mibereho. Ubwo bucuruzi butemewe bwari ari intwaro ikomeye mu ntambara ya FDLR."

Yahamirije abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade bari basuye ikigo cya Mutobo gicumbikiye abari abarwanyi, ko Leta ya RDC ikorana na FDLR mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi ko iha uyu mutwe intwaro n’amasasu.

Lt Col Mpakaniye yagaragaje ko iyo Leta ya RDC iba idakorana na FDLR, uyu mutwe w’iterabwoba uba utakiriho. Ati "Iyo Leta ya RDC iba idakorana na FDLR, FDLR ntiba ikiriho. Leta ya RDC iha FDLR intwaro n’amasasu kugira ngo ikomeze urugamba. FARDC ivuga ko FDLR yayifasha kurwanya umwanzi."

Yasobanuye ko intwaro FARDC iha FDLR atari izo kuyifasha kurwanira mu burasirazuba bwa RDC gusa, ahubwo ko iki gisirikare kinashyigikiye ko izifashisha mu gutera u Rwanda.

Uyu wahoze ari umurwanyi yatangaje ko ubwo yari akiri muri RDC, yatekerezaga ko FDLR ifite impamvu yumvikana yo gutera u Rwanda, ariko ko nyuma yo gutaha, yasanze yari yaribeshye kuko igihugu yashakaga guhungabanya cyamwakiriye neza, kimuha ibyangombwa byamufasha kwiteza imbere.

Ati "Ariko kuva nagera hano, nabonye ko FDLR nta mpamvu ifite yo kurwana. Nyuma yo guhugurirwa hano i Mutobo, twasobanuriwe uburyo igihugu cyubatswe, nasanze ibyo FDLR yatubwiye byose byari ibinyoma. Nari mfite ubwoba ko ningera hano, nzagira ibibazo bikomeye ariko igihugu cyaduhaye ibikenewe byose kugira ngo dutangire ubuzima.”

Muri Kamena 2025, byavugwaga ko FDLR yari igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7.000 na 10.000. Kugeza tariki ya 14 Ukwakira, abayobozi bakuru bayo barimo Lt Gen Byiringiro Victor na Pacifique Ntawunguka uzwi nka ‘Gen Omega’ bari bakiri muri teritwari ya Walikale ikungahaye ku mabuye arimo Gasegereti, Coltan na Wolfram.

Lt Col Mpakaniye yatangaje ko FDLR ikorana n'ingabo za RDC mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages