00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi kuri ‘Force du Progrès’, umutwe wica ugakiza ushamikiye ku butegetsi bwa Tshisekedi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 May 2026 saa 11:50
Yasuwe :

Mu gihe benshi bahangayikishijwe n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ab’i Kinshasa bamaze igihe kinini babuzwa amahwemo n’umutwe wiyise ‘Force du Progrès’ cyangwa BSU (Brigade Spéciale de l’UDPS) wiba, ukambura, ugafunga kandi ubutegetsi ntibugire icyo buwukoraho.

Uyu mutwe wabayeho kuva mu myaka ya za 2000 ubwo ishyaka UDPS ryashinzwe na Etienne Tshisekedi wa Mulumba ryatangiraga kurwanya umugambi wo kongera igihe cy’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Joseph Kabila Kabange.

Icyo gihe, Etienne yashimiye urubyiruko rwari rugize uyu mutwe kuba rwarahagurutse, rukarwanya ubutegetsi bwa Kabila. Kuva ubwo, Force du Progrès izwi nk’umutwe ushamikiye kuri UDPS, ufite ububasha kandi utinyitse.

Gecko Beia wafunzwe mu 2017 ubwo yari mu myigaragambyo yamagana Kabila, agafungurwa ubwo umuhungu we Etienne, Félix Tshisekedi, yajyaga ku butegetsi mu 2019, ni umwe mu bayobozi bakuru ba Forces du Progrès. Abandi ni Mokato uzwi nka ‘Seigneur de Guerre’ na Seba.

Uyu mutwe ukorera mu bice bitandukanye bya Kinshasa, ukaba warigabyemo amatsinda kandi buri tsinda rigira umuyobozi waryo, rikagira imikorere yigenga. Kubera inyungu buri ruhande ruba rushaka, bisa n’aho nta washobora guhuza imigambi yawo.

Itsinda rifite imbaraga muri Force du Progrès rifite ibirindiro muri Komini Limete, ku muhanda wa 11, hafi y’icyicaro gikuru cy’ishyaka UDPS. Riyoborwa na Joël Mpaba Mukiri uzwi nka Moselu, ndetse ni we wiyita Perezida w’uyu mutwe ku rwego rw’igihugu.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Ngandu wa Ngandu Kennedy uzwi nka ‘Antiballes’, na we yagerageje gushyira ibirindiro muri Limete, ariko biranga, yimukira muri Komini Ngaliema mu burengerazuba bwa Kinshasa.

Muri Kauka, Komini Kalamu rwagati muri Kinshasa, hari itsinda riyobowe na Mokato, muri Tshangu (uburasirazuba) hakaba irya Blondy Kisala. Ni kenshi aya matsinda ahangana, ashaka kwagura ibirindiro.

Nko muri Limete, ubu hahanganiye itsinda rifite ikirango cy’umutuku riyobowe na Michel Kahusu Zonza uzwi nka ‘Ballack’, n’irya Michel de Moïse Kabongo Kadiata uzwi nka ‘Eleva’, ryo rifite ikirango cy’icyatsi. Eleva ni umukozi muri Minisiteri y’Imari.

Gecko Beia imbere y'ifoto ya Perezida Félix Tshisekedi, yambaye ikote rimeze nk'irya gisirikare

Force du Progrès yavuyemo abarinda Tshisekedi

Tariki ya 30 Mata 2026, itsinda rya Eleva ryakoreye inama y’icyumweru hafi y’amasangano ya Izam. Yitabiriwe n’abantu bagera ku 100 bo muri Force du Progrès, bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo byatuma imibereho yabo itera imbere.

Iyi nama yatangijwe n’indirimbo ya UDPS, nyuma umwe arahaguruka avuga ko bafite ikibazo cy’ubushomeri, asaba ko uru rubyiruko rwajya rukusanya imisoro mu masoko. Iki gitekerezo cyakiriwe neza n’abandi benshi, bamukomera amashyi.

Icyakoze Umunyamabanga Mukuru wabo wayoboye iyi nama, Aimé Kanza Ndaya, yibukije uru rubyiruko ko Leta ari yo ishinzwe gukusanya imisoro. Kanza akorera muri Minisiteri ishinzwe mine.

Kanza yakomeje abwira abagize Force du Progrès ko hari amahirwe y’akazi, kuko bamwe muri bagenzi babo bamaze kwinjizwa mu nzego z’umutekano zirimo igisirikare, ubu bakaba barinda Perezida Tshisekedi.

Yagize ati “Bamwe mu bahoze muri Force du Progrès ubu bari mu barinda Perezida nyuma yo kurangiza imyitozo. Ibi bisobanuye ko tutari amabandi, ntituri n’umutwe witwaje intwaro.”

Umushakashatsi Albert Malukisa asobanura ko Force du Progrès ari umutwe w’amabandi kuko yiganjemo abavuye mu ishuri n’abashomeri barimo abahoze mu mutwe wa Kuluna, bakaba bumva ko kwitwa abantu ba hafi ya UDPS bizatuma bica bagakiza.

Nubwo Force du Progrès bahuje intego yo gushyigikira Tshisekedi, abayobozi bo muri UDPS bihitiramo amatsinda bashyigikira. Nk’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, Agustin Kabuya, ntahuza na Becko Beia uzwi nka Tshilejelu, ahubwo we ashyigikira Moselu na Antiballes.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani na Senateri Sylvain Mukengeshayi Kabongo Taubin umaze imyaka myinshi ari inshuti ya Perezida Tshisekedi, bo bashyigikiye Tshilejelu.

Mu barinda Perezida Tshisekedi harimo abahoze muri Force du Progrès

Umutwe wica kandi ugakiza

Tariki ya 31 Nyakanga 2024, uru rubyiruko rwateye urugo rw’umugore wa Kabila, Olive Lembe, rusubizwa inyuma n’abarundiraga umutekano barashe mu kirere, icyakoze ishyaka UDPS ryavuze ko atari uwo mutwe wahateye.

Ishyaka LGD rya Augustin Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, riherutse gutangaza ko abakekwaho kuba abarwanyi ba Force du Progrès bagabye igitero ku cyicaro cyaryo ubwo ryizihizaga isabukuru y’imyaka ine rimaze.

‘Antiballes’ avugwaho kubaka ubwami muri Ngaliema. Afite ‘villa’ hafi y’umuhanda ugana Matadi, hakaba hafatwa nk’icyicaro gikuru cy’itsinda ayoboye. Hari inyubako bamwe mu bambari be babamo n’imiryango yabo, hakaba n’icyumba afungiramo abitwara nabi n’abakora ibyaha.

Umuturage wo muri Ngaliema avuga ko ‘Antiballes’ yatwaye inzu yabo ubuyobozi bubibona ariko ntibwagira icyo bubikoraho. Ngo nubwo urukiko rwanzuye ko agomba kuyibasubiza, uyu murwanyi yavuze ko atazigera ayitanga.

‘Antiballes’ yigeze gufunganwa n’abambari be bakorera muri Ngaliema, tariki ya 9 Kanama 2024 akatirwa igihano cy’urupfu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kwangiza ikintu cy’undi, gutoteza, gusahura, kugerageza kwica no kwigomeka ku butegetsi.

Bitunguranye muri Gashyantare 2026, uyu mugabo ubuza amahwemo abo muri Ngaliema yoroherejwe igihano mu bujurire, gishyirwa ku gifungo cy’imyaka ibiri. Yahise afungurwa n’abambari be barafungurwa.

Umushakashatsi Malukisa ati “Ni umutwe uri mu murongo wa politiki neza, unatera ubwoba abapolisi. Mu bice bimwe na bimwe, ukora inshingano z’inzego z’umutekano. Urafunga, uca imanza, unaca ihazabu. Ukora nk’umutwe witwaje intwaro.”

Muri iki gihe Abanye-Congo batavuga rumwe ku mugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo Tshisekedi yemererwe kuyobora manda ya gatatu, mu bikomeye bihangayikishije abanyapolitiki harimo kuba bashobora guhohoterwa n’abo muri Force du Progrès.

Hagati muri Gicurasi 2026, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho ya Kisala uyobora itsinda rya Force du Progrès muri Tshangu, amenyesha abarwanya umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga ko afite ubushobozi bwo kubasanga aho bakwihisha, akabata muri yombi.

Kisala yagize ati “Dufite ubushobozi bwo kuza, tukabakura munsi y’ibitanda byanyu.”

Ubushobozi bwa Kisala n’urubyiruko ayoboye ntibushidikanywaho kuko tariki ya 15 Gicurasi bagaragaye bifatanya n’abapolisi mu gukumira imyigaragambyo y’amahoro y’abasabaga ko umutekano ukazwa muri Komini ya N’Djili.

Force du Progrès yiyise umutwe udasanzwe w'ishyaka UDPS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages