00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bukavu: Abishwe n’inkongi y’umuriro bageze kuri 24

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 September 2026 saa 10:05
Yasuwe :

Abantu 24 biganjemo abanyeshuri bigaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye agace ka Chimpunda mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyo nkongi yatangiye mu masaa mbiri y’igitondo cyo ku wa 10 Nzeri 2026, ikwira mu ngo z’abaturage ndetse igera ku Ishuri Ribanza rya Ujamaa n’Ishuri Ryisumbuye rya Furaha.

Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiratangazwa, gusa akenshi inkongi zibasiye ibice by’i Bukavu mu bihe byashize zaterwaga n’imyubakire itajyanye n’igihe, aho inzu nyinshi zubakishijwe ibikoresho bifatwa n’umuriro byihuse nk’imbaho.

Umuyobozi wo muri Chimpunda, Patrice Buduge, yavuze ko inkongi yakurikiwe n’umuvundo ukomeye, aho abanyeshuri bakandagiranye bashaka gusohoka, bamwe barapfa, abandi barakomereka cyane.

Umuyobozi wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Dunia Masumbuko Bwenge, yatangaje ko amashuri yombi ndetse n’inzu zigera kuri 300 zubakishijwe ibiti byahiye.

Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 rigenzura Bukavu, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu bapfuye harimo abakobwa 19 n’abahungu batanu, mu gihe hari abandi benshi bari mu mavuriro.

Abagera kuri 29 bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye, barimo 21 bashyizwe mu ndembe nk’uko Kanyuka yabitangaje.

Muri abo, 17 bari mu Bitaro Bikuru bya Kadutu, mu gihe abandi bane bari mu Bitaro Bikuru by’Intara biri mu Mujyi wa Bukavu.

Umuforomo Christophe Zigashane yatangaje ko ivuriro akoreramo ryakiriye abanyeshuri bagera kuri 50 n’abarimu bagize ikibazo cyo kubura umwuka kubera umwotsi mwinshi, bamwe bakaba bapfiriye aho, abandi bapfira mu bitaro boherejwemo.

Amakuru avuga ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kuzamuka bitewe n’uko indembe ziri mu mavuriro zikiri nyinshi.

Iyi nkongi ikurikiye izindi nyinshi zibasiye Umujyi wa Bukavu, aho iheruka tariki ya 30 Kanama 2026 yatwitse inzu zirenga 45.

AFC/M23 yatangaje ko umubare w'agateganyo w'abishwe n'iyi nkongi wageze kuri 24

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages