00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AU yamaganye ibyo gufata Somaliland nk’igihugu cyigenga

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 19 April 2026 saa 08:58
Yasuwe :

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko uhangayikishijwe cyane n’uko Israel yafashe icyemezo cyo kwemera Somaliland nk’igihugu ndetse n’umubano mu bya dipolomasi ukomeje gukura hagati y’impande zombi.

Ubusanzwe Somaliland kuri ubu ifatwa nka Leta imwe mu zigize Somalia yari igihugu cyigenga kiyoborwa n’Abongereza mu myaka ya 1800.

Nyuma yaje kwemeranya na Somalia kuba igihugu kimwe mu 1960 ubwo yigobotora ubukoloni bw’Abongereza, ariko kugeza n’ubu kongera kuba igihugu cyemewe ku rwego mpuzamahanga biracyari urugendo kuri yo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na AU kuri uyu wa 19 Mata 2026 uyu muryango wamaganye bikomeye uwo mubano ushimangira ko wubahiriza byimazeyo ubusugire, ubumwe n’imbibi bya Somalia nk’uko biteganywa n’amategeko shingiro yawo n’amategeko mpuzamahanga.

AU yongeyeho ko itemera Somaliland nk’igihugu cyigenga, igaragaza ko icyo gice gikomeza kubarwa nka kimwe mu bigize Somalia.

Iryo tangazo rigira riti “Hashingiwe ku itegeko shingiro rya Afurika Yunze Ubumwe, uyu muryango ntiwemera Ubwigenge bwa Somaliland nk’igihugu cyigenga.”

Uyu muryango kandi wasabye ko hakubahirizwa imyanzuro yafatiwe mu nama ya 1324 y’Akanama ka AU gashinzwe Amahoro n’Umutekano ya AU yabaye ku wa 6 Mutarama 2026, aho yanzuye ko igihugu cyose kizafata icyemezo cyo kwemera Somaliland nk’igihugu kizaba gikoze igikorwa kidafite agaciro mu mategeko.

Iri tangazo rinagaragaza ko ibikorwa nk’ibyo bishobora guteza umutekano muke mu karere, bityo AU igasaba ibihugu kwirinda gufata imyanzuro ishobora guhungabanya ituze.

AU yashimangiye ko izakomeza gushyigikira Somalia mu rugendo rwayo rwo kubaka amahoro arambye, guteza imbere imiyoborere myiza no gukomeza ubumwe bw’igihugu.

Ku itariki 26 Ukuboza 2025 ni bwo Guverinoma ya Israel, yatangaje ku mugaragaro ko yemeye Somaliland nk’igihugu cyigenga na Leta igomba kubahirwa ubusugire bwayo.

Ibyo byakurikiwe no kohereza ba ambasaderi ku mpande zombi ndetse no gukomeza kubaka imikoranire mu bya dipolomasi gusa Somalia yakomeje kwamagana uwo mubano ariko ntibyigeze bihagarika umubano uri kwiyongera hagati y’izo mpande zombi.

AU yamaganye umubano wa Israel na Somaliland nk’igihugu cyigenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages