Yavugaga ku byavuye mu biganiro byahuje AFC/M23 na RDC mu Busuwisi, guhera ku wa 13 kugeza ku wa 17 Mata 2026.
Massad Boulos yagaragaje ko bishimiye kuba intumwa za RDC na AFC/M23 byagize ibyo byemeranyaho hagamijwe guteza imbere ibikorwa by’ubutabazi, gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge, no kurekura imfungwa, mu rwego rwo kugabanya amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati “Ibikorwa bifatika bishobora gutuma ubutabazi bukenewe bugera ku baturage, ndetse bikihutisha amahoro n’iterambere rirambye mu Karere.”
Yakomeje ati “Birashimishije kubona iyi ntambwe imaze guterwa, kandi dutegereje kubona vuba amasezerano ku zindi ngingo mu gukomeza inzira y’amahoro.”
Yanashimiye abafatanyabikorwa bafashije mu kugera kuri ubwo bwumvikane hagati y’impande zombi barimo Qatar, u Busuwisi, Togo, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse na MONUSCO, ICGLR, EVJM, UN OCHA na ICRC, n’abandi benshi bagize uruhare mu gushyigikira ibyo biganiro.
RDC yemereye abahuza hagati yayo n’Ihuriro rya AFC/M23 ko itazongera kwica abasivile, amatungo yabo no kwibasira ibice bikorerwamo ibikorwa birimo ubuhinzi.
Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije kandi guhagarika ibitero, guhagarika ibyo kurimbura no kwangiza n’ibikorwa bigamije kubuza amahwemo abasivile, harimo ibijyanye n’ibiribwa, ibikorwa by’ubuhinzi, ibihingwa biri mu mirima, amatungo, amazi meza ibikorwa byo kuhira n’ibikorwaremezo birimo nk’iby’itumanaho, serivisi zijyanye n’ingufu, ibitaro n’amashuri.
Abahagarariye impande zombi kandi bemeranyije ko ibikorwa by’ubutabazi bitagarukira gusa ku biribwa, imirire, ubuvuzi, amazi, isuku n’isukura n’aho kuba, ahubwo ko bigomba kujyana no gucungira umutekano abasivile.
Muri ibi biganiro byahuje impande zombi, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 byumvikanye kurekura imfungwa zirenga 400 mu minsi 10 iri imbere no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu gihe kitarenze icyumweru.
Biteganyijwe ko Leta ya RDC izarekura imfungwa 311 za AFC/M23, iri huriro na ryo rirekure imfungwa 166 za Leta, ibyo bikazakorwa mu rwego rwo kongera icyizere hagati y’impande zombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!