Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko abakora mu nzego z’ubuzima muri Amerika bahawe ubutumwa bubateguza ko bashobora koherezwa muri Kenya, bakajya bita ku Banyamerika bagaragaza ibimenyetso bya Ebola mu gihe bari mu kato.
Kugeza ku wa 26 Gicurasi 2026, Leta ya Kenya ntiyari yagatanze igisubizo ku cyifuzo cya Amerika cyo gushinga iki kigo i Nairobi.
Umuganga Dr. Peter Trafford wakoreraga mu Ntara ya Ituri muri RDC ni we Munyamerika byemejwe ko yanduye Ebola. Bikimara kumenyekana, yakuwe muri Afurika bwangu, ajyanwa mu bitaro bya Charité mu Budage.
Abahuye na Dr. Trafford na bo bakuwe muri RDC, bajyanwa mu kato mu Budage kugira ngo bitabweho byihariye. Amerika yasobanuye ko impamvu bajyanywe i Burayi ari uko ari ho hafi hari ibitaro byabafasha.
Nyuma y’aho mu cyumweru gishize Amerika itangaje ko abaturuka muri RDC, Uganda na Sudani y’Epfo batemerewe kuyinjiramo mu gihe cy’iminsi 21, iri kurushaho gukaza ingamba zo gukumira iki cyorezo.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Amerika yakoze urutonde rw’ibibuga by’indege bizajya byakira abaturutse mu karere ka Afurika yo hagati kugira ngo basuzumwe Ebola mu gihe baba bagaragaza ibimenyetso by’iki cyorezo.
Ibi bibuga by’indege birimo icya JFK kiri i New York, icya Dulles kiri i Washington D.C, Hartsfield-Jackson i Atlanta muri Leta ya Georgia n’icya George Bush kiri mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas.
Ku wa 26 Gicurasi, Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC), Dr. Jay Bhattacharya, yandikiye abakozi b’iki kigo ‘email’ ibasaba gutoranya amatsinda y’abantu bazajya basuzuma ubuzima bw’abaturuka mu karere.
Mu bakozi bakenewe kuri ibi bibuga by’indege harimo abajyanama mu by’ubuzima ndetse n’inzobere mu gutanga ubutabazi bwihuse. Bazajya bakurikirana abagenzi barwaye, basuzume umuriro bafite, aho bizaba ngombwa babohereze mu bitaro.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko kugeza tariki ya 24 Gicurasi, abantu 906 ari bo bikekwa ko bamaze kwandura Ebola, barimo 221 byaketswe ko bishwe n’iki cyorezo. Muri Uganda, hamaze kwandura barindwi barimo Umunye-Congo wapfuye.
Ku wa 26 Gicurasi, umuryango IRC ushinzwe ubutabazi watangaje ko Ebola iri gukwirakwira byihuse kurusha imbaraga ziri gushyirwa mu kuyikumira, kandi ko amahanga natifatanya mu kuyikumira izatwara ubuzima bwa benshi cyane.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya IRC muri RDC, Heather Kerr, yasobanuye ko Ebola itakiri gusa mu bice byitaruye byo mu Ntara ya Ituri, ahubwo ko yageze no mu bindi bice bituwe cyane birimo imijyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!