Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka, mu cyumweru gishize yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu mwaka wa 2025, Guverinoma iri gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 22,12 z’Amadolari, kandi ko mu 2026 izagera kuri miliyari 25,75 z’Amadolari.
Suminwa yasobanuye ko mu mpamvu zituma aya mafaranga yiyongera, harimo ko Guverinoma ishaka gukomeza kongerera ubushobozi inzego z’umutekano, cyane cyane igisirikare, kugira ngo zishobore kwisubiza ibice zambuwe n’ihuriro AFC/M23 mu burasirazuba.
Nubwo Suminwa avuga atya, bigaragara ko hari izindi nzego nkuru za Leta ya RDC zikogota cyane aya mafaranga, kuko nk’ibiro by’Umukuru w’Igihugu byakoresheje miliyoni 996 z’Amadolari kuva muri Mutarama kugeza ku ya 29 Nzeri 2025.
Byitezwe ko umwaka uzarangira ibi biro bikoresheje arenga cyane miliyari 1 y’Amadolari, mu gihe byari byarateganyirijwe miliyoni 416 z’Amadolari mu mwaka wose.
Mu madeni RDC yafashe muri uyu mwaka, harimo miliyari 8,869 z’Amadolari zaturutse hanze, mu miryango mpuzamahanga nk’umuryango mpuzamahanga w’iterambere (IDA), ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF), Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) n’ibihugu. Izindi miliyari 5,432 z’Amadolari zaturutse imbere mu gihugu.
Bigaragara ko kuva mu 2021, amadeni RDC ifata yakomeje kwiyongera cyane kuko muri uwo mwaka yari kuri miliyari 7,39 z’Amadolari, agera kuri miliyari 9,49 mu 2022, mu 2023 agera kuri miliyari 10,55, agera kuri miliyari 13,16 z’Amadolari mu 2024.
IMF igaragaza ko ubukungu bwa RDC bushobora gukomeza kujya ahabi, ikomeze gusaba amadeni menshi bitewe n’uko amafaranga yinjira mu kigega cya Leta akiri make no kuba ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga butagenda neza.
Uru rwego rwagaragaje ko mu byagabanya ibibazo by’ubukungu bishegesha RDC harimo gukoresha ingengo y’imari nk’uko byateganyijwe, imisoro n’amahoro bikusanywa byose bigashyirwa mu kigega cy’igihugu kugira ngo byifashishwe mu ngengo y’imari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!