Tshisekedi yari yarashyize imbere umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga; igitekerezo cyarwanyijwe n’abanyapolitiki batavuga rumwe na we barimo Martin Fayulu, Delly Sesanga na Jean-Marc Kabund bashinze ihuriro ‘C64’ rifite intego yo kumuhinyuza.
Ku wa 17 Nyakanga 2026, abayobozi b’amadini akomeye muri RDC bahuye na Perezida Tshisekedi, baganira ku buryo bwo guhosha umwuka mubi wari ukomeje gututumba. Ni bwo yafashe icyemezo cyo gutangiza "ibiganiro bidaheza" bihuza Abanye-Congo.
Mu gihe Tshisekedi yerura ko ashaka kwifashisha ibi biganiro nk’intwaro yo guhangana n’ihuriro AFC/M23 rigenzura igice kinini mu burasirazuba bwa RDC, abatavuga rumwe na we bagaragaza ko batarabibonaho amakuru arambuye.
Ibyamenyekanye kuri ibi biganiro
Kugeza ubu, nta byinshi biramenyekana kuri ibi biganiro, gusa icyo abasesenguzi bemeza ni uko kubitangaza kwa Tshisekedi ari intambwe nziza, kuko yari amaze igihe kinini asabwa kubitangiza ariko ntabikore.
Hateganyijwe ibikorwa byo gutegura uburyo ibi biganiro bizakorwa, ariko amatariki n’aho bizabera ntibiramenyekana.
Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, yavuze ko ibisabwa n’uko ibiganiro bizagenda, bizagenda bisobanuka uko iminsi izagenda ishira. Ni umwe mu bahuye na Tshisekedi mu cyumweru gishize.
Jeune Afrique yatangaje ko biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi azashyira umukono ku iteka rizatangiza ku mugaragaro iyi gahunda, hakazashyirwaho komite ishinzwe kuyitegura kandi ni we uzayigenzura.
Hari abatavuga rumwe na Leta basabye ko ibiganiro byabera hanze y’igihugu, abandi basaba ko hafatwa ingamba zirema icyizere hagati y’impande zitumvikana nko kurekura imfungwa za politiki. Ku hantu ibiganiro bizabera, Leta yeruye ko ari i Kinshasa.
Amakuru avuga ko Leta ishobora gusubiza bamwe mu batavuga rumwe na yo impapuro z’inzira, gusa yanze icyifuzo cyo korohereza ibihano bamwe mu bakomeye barimo abashinjwa kuba mu mitwe yitwaje intwaro.
Uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi babona ibiganiro
Nyuma y’umunsi umwe habaye inama yahuje abayobozi b’amadini na Perezida Tshisekedi, ihuriro C64 ryahuye n’abahagarariye Inama y’Abepiskopi Gatolika muri RDC (CENCO) ndetse n’iy’Itorero Angilikani (ECC).
Nta mwanzuro watangajwe nyuma y’iyi nama, ariko abayobozi b’amadini basabye ko imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta yari iteganyijwe ku wa 22 Nyakanga yasubikwa kugira ngo impande zombi zikemure ibyo zitumvikanaho.
Ku wa 20 Nyakanga, C64 yafashe icyemezo cyo gusubika iyi myigaragambyo, ariko isaba ko ibiganiro byatangira bitarenze tariki ya 15 Kanama, bitaba ibyo imyigaragambyo igasubukurwa.
Umuvugizi wa Angilikani, Pasiteri Éric Senga, yavuze ko iki cyemezo ari “ikimenyetso cy’ubukure” aho kuba intege nke.
Ku bandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Moïse Katumbi washinze ishyaka Ensemble na José Makila wo mu ihuriro ‘Sauvons le RDC’, icyemezo C64 cyagaragaje intege nke no kwemera gukoreshwa na Leta ya RDC.
Uruhare rw’amadini mu biganiro
Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani byashyizwe mu mwanya w’abahuza mu rwego rwo gutegura no guherekeza iki gikorwa nubwo Tshisekedi ari we ugifiteho ijambo rikomeye nk’Umukuru w’Igihugu.
Abashumba bakuru b’aya madini bamaze umwaka urenga bategura ibiganiro bihuza Abanye-Congo. Tshisekedi yabanje kugaragaza ko abashyigikiye ariko nyuma yisubiyeho, atangaza ko ashaka kuyobora ibiganiro.
Leta yakunze kunenga abayobozi b’amadini ibashinja kutamagana uruhare u Rwanda rushinjwa mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC n’ibikorwa bya AFC/M23, na bo bashinja Leta gushaka guhindura Itegeko Nshinga.
Mu itangazo ryo ku wa 17 Nyakanga, Cardinal Ambongo na we yagiye mu murongo wa Tshisekedi, ashinja u Rwanda uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Pasiteri Nsenga yahakanye ko amadini yaba yaratakaje ubwisanzure, avuga ko inshingano zayo ari ukumva impande zose, nta kunenga, nta guca urubanza, akitwara nk’umubyeyi.
AFC/M23 na Joseph Kabila bazitabira?
CENCO na ECC byagiye bivuga ko ibiganiro bigomba kuba birimo n’abahagarariye AFC/M23 ndetse na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC, wakatiwe igihano cy’urupfu kubera ibyaha bifitanye isano n’uruhare ashinjwa mu ntambara to mu burasirazuba bw’igihugu.
Ariko ku ruhande rwa Leta, gushyira AFC/M23 na Kabila ntibishoboka. Igaragaza ko nk’uko yabisobanuye kuva kera, ibyo byaba ari ukurenga umurongo utukura yamaze guca.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko ibiganiro bigomba gushingira ku “gukunda igihugu”, ibintu bishobora gutuma Leta ihitamo abitabira n’abatabyitabira.
Muyaya yavuze ko abantu batamaganye byeruye ubushotoranyi ahamya ko bubera mu burasirazuba bw’igihugu cyabo batazitabira ibiganiro bihuza Abanye-Congo.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba amadini n’abatavuga rumwe na Leta ya RDC basanzwe basaba ko hatagira abahezwa muri ibi biganiro, bazemera uyu murongo.
Ibyerekezo bihabanye
Nubwo ibiganiro byatangajwe, inzitizi ziracyari nyinshi kubera kutizerana hagati ya Leta ya RDC n’abatavuga rumwe na yo.
Mu ntangiriro za 2026, Perezida Tshisekedi yari yasabye Angola gutanga ubufasha mu biganiro, ariko nyuma ntiyemera neza umushinga wateguwe na Luanda.
Ku ruhande rwa Leta, ibiganiro bigaragara nk’uburyo bwo gushaka “ubumwe bw’igihugu” mu gihe intambara yo mu Burasirazuba ikomeje.
Ku batavuga rumwe na Leta, icy’ingenzi ni uguhagarika umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga no kubuza Tshisekedi gushaka kuyobora manda ya gatatu.
Uko ibintu bihagaze ubu, impande zitezweho kwitabira ibiganiro zifite ibyerekezo bibiri bihabanye. Niba hari ibyo zizumvikanaho mu gihe kiri imbere, nta n’umwe ubizi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!