Ubu butumwa yabuhaye Leta ya Qatar isanzwe ihuriza impande zombi mu biganiro bya Doha n’ababishyigikiye ku rwego mpuzamahanga barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kuri uyu wa 9 Mata 2026.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kuva tariki ya 8 Mata, ingabo za Leta ya RDC ziri kugaba ibitero mu bice bituwe cyane muri teritwari ya Masisi birimo Nyabyondo na Gahira, zikoresheje indege n’imbunda ziremereye.
Yagize ati “Ibitero bikomeje n’ubukana buteye impungenge, ibituma abaturage bakomeza kubaho mu bwoba bwa buri gihe n’umutekano muke utarangira.”
AFC/M23 yamaganye bikomeye politiki ya Leta ya RDC igamije “kudobya ibiganiro by’amahoro”, igaragaza ko Leta iba ishaka kwereka umuryango mpuzamahanga ko ishaka amahoro ariko ku rundi ruhande inakomeje intambara itwara ubuzima bw’abasivili benshi.
Iri huriro ryagaragaje ko rishaka gukemura amakimbirane binyuze mu nzira ya politiki, ariko ko rizanakomeza kurwanira no kurinda abasivili n’imitungo yabo mu gihe Leta ya RDC ikomeje kubishyira mu kaga.
Biteganyijwe ko ibiganiro by’amahoro bizakomereza mu Busuwisi kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, bitewe n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati kuva muri Gashyantare, yagize ingaruka kuri Qatar.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!