00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AFC/M23 yiyemeje kwirengera ikiguzi cy’ibikorwa bya kaminuza z’i Goma na Bukavu zahagaritswe na Leta

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 August 2026 saa 11:22
Yasuwe :

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye icyemezo cy’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gihagarika kaminuza n’amashuri makuru biherereye i Goma na Bukavu, isezeranya ababyigishamo ko izajya ibahemba nibakomeza akazi.

Umunyamabanga Uhoraho wungirije wa AFC/M23, Delion Kimbulungu, yatangaje ko kwiga ari uburenganzira bw’abanyeshuri, bityo ko nta muyobozi n’umwe ukwiye kububavutsa.

Uyu muyobozi yagaragaje ko bibabaje kuba urubyiruko rwo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo rwari rwarabuze amahirwe yo kwiga kubera umutekano muke, ruri kwamburwa ubu burenganzira mu gihe umutekano wagarutse.

Leta ya RDC ifata icyemezo cyo gufunga kaminuza n’amashuri makuru biri i Goma na Bukavu, yasobanuye ko yabitewe n’ikibazo cy’umutekano utifashe neza.

Kimbulungu yatangaje ko iki ari ikinyoma cyeruye kuko bizwi na bose ko ibice AFC/M23 igenzura mu burasirazuba bwa RDC bitekanye kurusha uko byahoze.

AFC/M23 yamaganye icyemezo Leta ya RDC yafashe cyo guhagarika umushahara w’abakozi ba kaminuza n’amashuri makuru biri iGoma na Bukavu, igaragaza ko nta shingiro na rito gifite.

Iri huriro ryagaragaje ko bitumvikana ukuntu Leta ya RDC ikomeje gufata ibyemezo byenyegeza umwuka mubi nyuma y’igihe gito abahagarariye impande zombi bahuriye mu biganiro by’amahoro mu Busuwisi.

AFC/M23 yatangaje ko icyemezo cya Leta ya RDC cyo gufunga kaminuza n’amashuri makuru biri I Goma na Bukavu giteshejwe agaciro, isaba abanyeshuri gukomeza amasomo, abarimu bagakomeza kwigisha.

Iri huriro ryagaragaje ko ryiteguye kwirengera ikiguzi cyose bizasaba kugira ngo kaminuza n’amashuri makuru biri i Goma na Bukavu bikore neza, rihembe n’abakozi babyo.

Icyemezo cya Leta ya RDC cyasaga n’agahimano kuko yarakajwe bikomeye no kuba AFC/M23 yarashyizeho abayobozi bashya b’izi kaminuza n’amashuri makuru muri ibi bice igenzura.

Kaminuza ya Goma (UNIGOM) iri mu zo Leta ya RDC yafunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages