Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu rugamba rwabereye mu bice byo muri Minembwe no hafi yaho nka Point-Zéro, bahabonye abarwanyi ba FDLR bari baragiye kwica abasivili b’Abanye-Congo.

Kanyuka yasobanuye ko nyuma y’aho AFC/M23 yirukanye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagenzuraga ibi bice, FDLR iribarizwamo yahungiye mu majyepfo muri Baraka na Fizi, ihashinga ibirindiro.

Yagize ati “Twababonye hariya Minembwe, twababonye muri Point-Zéro, twabakuye hano i Goma, bajya kwica muri Minembwe, none bagiye gukomeza kwica muri Baraka na Fizi. Aho ni ho bashyize icyicaro gikuru cyabo kugira ngo bice abavandimwe bacu.”

AFC/M23 yashinje uburegetsi bwa RDC gukomeza guha ubufasha umutwe wa FDLR kandi wica Abanye-Congo.

Kanyuka yagaragaje ko AFC/M23 ifite uburenganzira n'ubushobozi bwo kurengera abasivili, igashyiraho umwanya uhagije wo kubarindiramo.

AFC/M23 yagaragaje ko FDLR yamanutse mu Mujyi wa Baraka na Fizi
AFC/M23 yagaragaje ko FDLR yamanutse mu Mujyi wa Baraka na Fizi