Mu butumwa AFC/M23 yashyize ahagaragara ku wa 14 Kanama 2026, yavuze ko ahagana saa tatu za mu gitondo ibisasu byarashwe kuri Kanyola muri Teritwari ya Walungu no mu bice bihana imbibi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iri huriro ryasobanuye ko saa tanu z’amanywa, ingabo za RDC n’imitwe bikorana byagabye ikindi gitero kuri Kawere muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
AFC/M23 yavuze ko ibi bitero byishe abantu kandi bituma bamwe bongera guhunga, gusa ntiyatangaje umubare w’abapfuye cyangwa abakomeretse.
Ibi bibaye mu gihe RDC na AFC/M23 byagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, yasinyiwe mu biganiro by’amahoro bya Doha muri Qatar.
Aya masezerano ashimangira ko impande zombi zigomba kurinda abasivili, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no guhagarika imirwano mu buryo burambye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!