00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AFC/M23 yashinje ingabo za RDC, iz’u Burundi na FDLR kugaba ibitero ku baturage

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 August 2026 saa 08:17
Yasuwe :

Ihuriro AFC/M23 ryashinje ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo zifatanya na bo barimo FDLR, Wazalendo, abacanshuro ndetse n’ingabo z’u Burundi kugaba ibitero bikomeye mu bice bituwe cyane mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu butumwa AFC/M23 yashyize ahagaragara ku wa 14 Kanama 2026, yavuze ko ahagana saa tatu za mu gitondo ibisasu byarashwe kuri Kanyola muri Teritwari ya Walungu no mu bice bihana imbibi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Iri huriro ryasobanuye ko saa tanu z’amanywa, ingabo za RDC n’imitwe bikorana byagabye ikindi gitero kuri Kawere muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

AFC/M23 yavuze ko ibi bitero byishe abantu kandi bituma bamwe bongera guhunga, gusa ntiyatangaje umubare w’abapfuye cyangwa abakomeretse.

Ibi bibaye mu gihe RDC na AFC/M23 byagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, yasinyiwe mu biganiro by’amahoro bya Doha muri Qatar.

Aya masezerano ashimangira ko impande zombi zigomba kurinda abasivili, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no guhagarika imirwano mu buryo burambye.

Ku wa 14 Kanama, AFC/M23 yahanganye n'ibitero by'ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC muri Kanyola na Kawere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages