00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AFC/M23 yasabye Loni ibisobanuro ku bihano yafatiye abayobozi bayo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 31 July 2026 saa 07:17
Yasuwe :

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasabye Umuryango w’Abibumbye ibisobanuro ku buryo akanama kawo gashinzwe umutekano kafatiye ibihano abayobozi baryo.

Ibi bihano byafatiwe Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, Col Nzenze Imani John ushinzwe ibikorwa n’iperereza muri iri huriro ndetse n’Umugaba Mukuru w’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, Brig Gen Charles Sematama.

Ibihano bya Loni bikubiyemo gufatirwa kw’imitungo yabo yaba iri mu bihugu binyamuryango, kutemererwa kubikoreramo ingendo ndetse no gutabwa muri yombi na Polisi mpuzamahanga (Interpol).

Mu ibaruwa yandikiwe Komite ya Loni ishinzwe ibihano, AFC/M23 yagaragaje ko itabyemera, isaba ibisonuro ko ruhare Leta ya RDC yabigizemo kuko byafashwe muri uku kwezi ubwo ari yo yari iyoboye aka kanama.

AFC/M23 kandi yasabye ko hatangazwa ingamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda gushakira inyungu mu makimbirane yo muri RDC, no gukoresha nabi Komite ishinzwe gutanga ibihano mu gihe uruhande ruri muri aya makimbirane rufite ijambo mu byemezo bifatwa.

Iri huriro ryibukije iyi komite ko Loni, binyuze mu butumwa bw’amahoro bwayo muri RDC (MONUSCO), izagira uruhare mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge iha urwego ruhuriweho ruzwi nka EJVM+ ubufasha bw’ibikoresho.

Rishingiye kuri iyi gahunda, ryasabye iyi komite ibisobanuro ku buryo Loni yakomeza kugaragara nk’umuhuza utabogamye mu gihe ihitamo gufatira ibihano uruhande rumwe ruri mu makimbirane, ikirengagiza urundi.

AFC/M23 yasabye ko ibaruwa yayo yashyirwa mu nyandiko z’iyi komite, ikazashyikirizwa ibihugu 15 bigize akanama ka Loni gashinzwe umutekano kandi ikazajya izirikanwa mu byemezo byose bizafatwa mu gihe kizaza.

AFC/M23 igaragaza ko ibihano abayobozi bayo bafatiwe na Loni bibogamye kandi ko Leta ya RDC ishobora kuba ibifitemo uruhare rukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages