Bisimwa yabisobanuye ubwo AFC/M23 n’abafatanyabikorwa byibukaga ubwicanyi bwa Gatumba, agaragaza ko ibyabaye icyo gihe bidakwiye gufatwa nk’amateka yarangiye mu gihe hari abaturage bakomeje kwicwa bazira ubwoko bwabo.
Yashinje ingabo za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro b’abanyamahanga kugaba ibitero muri Minembwe no gushyira iyi komini mu kato kugira ngo abayituye babure ibiribwa, imiti, amazi meza n’ibindi byangombwa nk’uburyo bwo kubica buhoro buhoro.
Ati “Mu guhangana n’iki kibazo, ingabo z’impinduramatwara ntizigeze zirebera. Zafashe inshingano yo gukumira aya mahano no kugira uruhare mu kugarura amahoro arambye muri Minembwe. Ingabo zacu zaratabaye kugira ngo zihagarike ubundi bwicanyi bwari buri gukorwa. Ni umugambi mubisha wateguwe na Leta ya Kinshasa.”
Bisimwa yagaragaje ko umugambi Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bari bafitiye Minembwe ari ukwica Abanyamulenge nk’uko byakozwe mu nkambi ya Gatumba mu myaka 22 ishize.
Ati “Iyi politiki yo gutsemba abaturage iyobowe na Leta ya Kinshasa igomba guhagarara. Umuryango wacu wakozwe ibikorwa byo ku butaka, bigamije gukumira muri Minembwe ubundi bwicanyi nk’ubwabereye muri Gatumba.”
Ubwicanyi bwa Gatumba bwabaye mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira ku wa 14 Kanama 2004. Hishwe Abanyamulenge 166, hakomereka abandi 106. Umutwe witwaje intwaro wa FNL-PARIPEHUTU wemeje ko wabugizemo uruhare.
AFC/M23 ivuga ko amateka ya Gatumba akwiye kuba umuburo wo gukumira hakiri kare ibikorwa bishobora kongera gutsemba abasivili.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!