Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibi bitero byagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Nzeri 2026, biteza impfu, abaturage benshi bava mu byabo bashaka ahatekanye.
Kanyuka yavuze ko igitero cya mbere cyagabwe saa mbiri n’igice, imindi gikurikiraho saa tatu n’igice, kandi ko byombi byagabwe mu gace ka Ntekomiko na Kareta muri Masisi.
Yatangaje ko ahagana saa tanu n’igice, ingabo za Leta ya RDC zagabye ikindi gitero mu gace ka Point Zéro, hifashishijwe ingabo zirwanira ku butaka.
Ati “Ubu ingabo za AFC/M23 zikomeje kurinda no kurwanirira abaturage.”
Iyi mirwano iri kuba mu gihe impande zombi zari zaremeranyije kubahiriza agahenge, zikanashyiraho urwego ruhuriweho rwo kugenzura uko kubahirizwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!