Kuri uyu wa 8 Ukuboza 2025, abarwanyi ba AFC/M23 bambuye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC uduce two muri Teritwari ya Uvira turimo santere ya Nyakabere na Sange.
Mbere yo gufata Nyakabere, AFC/M23 yabanje gufata Bwegera, Luberizi, Luvungi, Rurambo na Katogota, iturutse muri Santere ya Kamanyola imaze amezi 10 igenzura. Iri kunyura mu muhanda munini wa RN5 ugera mu Mujyi wa Uvira.
AFC/M23 iri kurwana imanuka, bisa n’aho ifite intego yo gufata vuba Umujyi wa Uvira uherereyemo ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bwashyizweho na Leta ya RDC. Sange iri mu bilometero 30 ugana muri uyu mujyi.
Kugira ngo AFC/M23 ifate umujyi wa Uvira ivuye muri Sange, isabwa gufata ibindi bice by’ingenzi birimo Santere ya Runingo n’iya Kiliba, na zo ziri muri iyi teritwari. Ni urugendo rw’ibilometero 30.
Uru rugamba rwabanje kugorana mu ntangiriro z’icyumweru gishize bitewe n’ibisasu byinshi byaraswaga muri Kamanyola, ubu rwahinduye isura kuko abarwanyi ba AFC/M23 bari kugendera ku muvuduko udasanzwe.
Ingabo za RDC zatangiye gusubiranamo n’imitwe ya Wazalendo bisanzwe bikorana, bitewe n’intege nke zikomeje kugaragaza ku rugamba. Ibi bituma kumenya uruhande ruyobora urundi bigorana.
Ku wa 7 Ukuboza 2025, Sange yagenzurwaga n’ihuriro rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa RDC. Ingabo z’iki gihugu zashatse guhungana intwaro, zerekeza mu Mujyi wa Uvira, imitwe ya Wazalendo irazihagarika, izisaba gusiga intwaro.
Ubwo Ingabo za RDC zangaga icyifuzo cya Wazalendo, habaye imirwano ikomeye yinjiyemo n’ingabo z’u Burundi. Hapfuye abantu 36 barimo abasivili n’abasirikare, abandi barenga 20 barakomereka.
Imitwe ya Wazalendo imenyereweho kurenga ku mabwiriza ihabwa n’ubuyobozi bw’Ingabo za Leta ya RDC yatangiye gushinja ingabo za Leta gukorana na AFC/M23 kuko ntiyumva uburyo ibice byinshi biri gufatwa byihuse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!