AFC/M23 yari yarahashinze ibirindiro bikomeye mu ntangiriro za 2025 ariko ibiganiro by’amahoro bya Doha bituma isubira inyuma, iva mu mujyi wa Walikale muri Mata kugira ngo ishobore kumvikana na Leta ya RDC.
Iri huriro rimaze iminsi riri mu mirwano y’urudaca n’ingabo za RDC zifatanyije na Wazalendo muri Kivu y’Amajyaruguru. Ku wa 22 Ugushyingo, byahanganiye muri teritwari ya Masisi, AFC/M23 ifata santere ya Mahanga na Kibanda muri Gurupoma ya Osso Byanyungu.
Ku wa 23 Ugushyingo, AFC/M23 yagabye igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo za RDC na Wazalendo muri santere ya Buhimba, gurupoma ya Waloa Yungu muri teritwari ya Walikale.
Nk’uko byagenze ubwo AFC/M23 yafataga ibice byo muri Masisi, ingabo za RDC na Wazalendo zavuye muri Buhimba, zerekeza muri Kailenge na Luhando, aho zararaga haratwikwa.
Gufata santere ya Buhimba biha abarwanyi ba AFC/M23 amahirwe yo gufata izindi z’ingenzi muri Walikale zirimo Kimua na Ntoto kuko si kure cyane.
Tariki ya 21 Ugushyingo, abarwanyi ba AFC/M23 bafashe santere ya Kaliki na yo iherereye muri Waloa Yungu, muri Walikale. Byagaragaye ko bari bafite ibikoresho bya gisirikare bihambaye birimo igifaru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!