Ibi bigaragaza itandukaniro rikomeye hagati y’ibice bigenzurwa na Leta ya RDC n’ibigenzurwa na AFC/M23 mu burasirazuba bw’igihugu, mu bijyanye n’ubushobozi bw’imiyoborere no kugira gahunda ihamye.
Leta ya RDC isanzwe igenzura laboratwari nkuru y’igihugu iri i Kinshasa, yanze gukorana na AFC/M23 mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, biba ngombwa ko iri huriro ryifashisha laboratwari ziri i Goma na Bukavu.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yari yavuze ko kugira ngo ubutegetsi bwabo burwanye iki cyorezo mu bice AFC/M23 igenzura, bisaba ko abarwanyi baryo babivamo. Gusa ibyo ryarabyamaganye, rigaragaza ko iki cyorezo kidakwiye kwifashishwa mu nyungu za politiki.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) na Minisiteri y’Ubuzima muri RDC bigaragaza ko mu bice bigenzurwa na AFC/M23 habonetse abantu bane banduye, barimo batatu babonetse muri Miti-Murhesa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’umwe wabonetse i Goma.
AFC/M23 yatangaje ko iki cyorezo kitakibarizwa mu bice igenzura, kuko hashize iminsi 21 nta murwayi mushya w’iki cyorezo uraboneka. Iyi minsi ibarwa hashingiwe ku mabwiriza ya OMS.
Umuyobozi w’itsinda rishinzwe guhangana na Ebola mu bice bigenzurwa na AFC/M23, Dr. Freddy Kaniki, yagaragaje ko abantu 400 bahuye n’abanduye mu bice bagenzura ari bo bakurikiraniwe hafi, 98% bakurikiranwaga n’abaganga.
Raporo z’ubuzima zigaragaza ko kugeza ku wa 18 Kamena, ibizamini 207 byari bimaze gufatwa mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bigenzurwa na AFC/M23.
Imibare ya Leta ya RDC yashyizwe ahagaragara ku wa 12 Nyakanga yerekana ko iki cyorezo kimaze gufata abantu 1926 barimo 702 bamaze gupfa.
Iki cyorezo cyarenze Intara ya Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, kigera no muri Haut-Uélé na Tshopo; ibice byombi bigenzurwa na Leta ya RDC.
Nk’uko Dr. Kaniki abivuga, mu gihe mu bice bigenzurwa na Leta hari benshi bari baranduye icyorezo kigitangazwa tariki ya 15 Gicurasi.
Itsinda ayoboye ryashyizeho amabwiriza akomeye arimo guhagarika ingendo z’imodoka zitwara abagenzi zijya mu bice bigenzurwa na Leta ya RDC, rinashyira mu kato k’iminsi 15 abantu bose baketsweho guhura n’abanduye.
Umuyobozi mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yagize ati "Ibice tugenzura muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, bimaze kuba laboratwari ya nyayo y’ubushobozi, kuzuza inshingano, n’imiyoborere myiza muri RDC, byongeye kwerekana ko ubuyobozi bwiza, kwitwara neza mu bikorwa n’ubushake bwa politiki ari byo moteri y’imikorere myiza.”
Kugeza ubu, AFC/M23 igenzura ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, harimo n’imijyi ikomeye ya Goma na Bukavu yafashe mu ntangiriro za 2025.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!