Mu masaha 24 gusa, habonetse abantu bashya 77 banduye iki cyorezo, haboneka 37 bapfuye. Ibi bigaragaza ko iki cyorezo gikomeje kurusha imbaraga abari mu bikorwa byo guhangana na cyo.
Intara ya Inturi ni yo ikigaragaramo abantu benshi banduye Ebola ya Bundibugyo, aho yageze mu turere tw’ubuvuzi 27 muri 36 tuyigize, Kivu y’Amajyaruguru ikurikiraho; ikaba imaze kugera mu turere 11 muri 34 tuyigize.
Mu Ntara ya Haut-Uélé, Ebola yageze mu turere tw’ubuvuzi tune turimo Wamba, Boma Mangbetu, Pawa na Isiro muri 13 tuyigize; muri Tshopo igera mu turere 3 turimo Makiso-Kisangani, Lubunga na Mangobo muri 23 tuyigize.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko kuva tariki ya 26 Gicurasi nta murwayi wa Ebola urongera kuboneka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kandi ko no muri Tshopo na Haut-Uélé naho nta bwandu bushya buri kuhaboneka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!