Iyi myigaragambyo yateguwe na sosiyete sivile zikorera muri iyi mijyi mu kugaragaza ko ibihano akanama ka Loni kafatiye Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa; Umuyobozi ushinzwe ubutasi muri iri huriro, Col Nzenze Imani n’Umugaba Mukuru wa MRDP Twirwaneho, Brig Gen Charles Sematama, bibogamye.
Izi sosiyete sivile zari zateguje ko zamagana uburyo Perezida Tshisekedi akomeje gushaka uko yayobora igihugu muri manda zirenze ebyiri, binyuze mu guhindura Itegeko Nshinga. Zimushinja kuyobora igihugu nabi, bityo ko akwiye kuva ku butegetsi, agasimburwa n’umuyobozi ushoboye.
Mbere yo kujya mu myigaragambyo, ku wa 27 Nyakanga abayobozi bo muri izi sosiyete sivile babanje gusaba ba Meya b’iyi mijyi yombi uburenganzira bwo kuyitangiza no kubungabunga ituze ry’abayitabira, na bo babasezeranya ko bazabarinda.
Nyuma y’ubukangurambaga bw’izi sosiyete sivile, byagaragaye ko aba baturage bo muri bice bigenzurwa na AFC/M23 kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize bari biteguye kuyishyigikira ku bwinshi no kwereka Tshisekedi ibice bigenzurwa n’iri huriro bitekanye, bitandukanye n’ibigenzurwa na Leta.
Aba baturage bari bafite ibyapa byamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi n’ibitero bimaze imyaka myinshi bigabwa n’umutwe w’iterabwoba wa ADF mu Mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’ibyo Leta igaba muri Komini ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ubutumwa aba baturage bari bafite burimo ubugira buti “Ntitwishimiye ibihano Loni yafatiye abanyamuryango ba AFC/M23 nta mpamvu n’imwe bishingiyeho”, ubundi bugaragaza ko kuva iri huriro ryafata Goma na Bukavu, iyi mujyi itekanye, yunze ubumwe, ifite amazi meza, ifite amashanyarazi kandi ko ikomeje gutera imbere.
Abatuye i Goma bari bafite ubutumwa bugira buti “Twebwe abatuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, twamaganye umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga na Leta ya Kinshasa iri guhungabanya ibice AFC/M23 yagaruyemo umutekano.”
I Bukavu, umwe mu bagize sosiyete sivile yagize ati “Twigaragambije kubera ko tutemera ihindurwa ry’Itegeko Nshinga kandi dushaka amahoro. Dushaka ko ibiganiro bitangira vuba kugira ngo haboneke amahoro arambye.”
Uyu mugore yakomeje ati “Ni gute wahana umuntu cyangwa umuturage uri mu gihugu cyigenga? Ntibishoboka ko ibi byakorerwa Umunye-Congo uharanira uburenganzira bwe, ushaka amahoro, uharanira kubana neza kwa bose.”
Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru, Manzi Willy, yashyigikiye iyi myigaragambyo, agaragaza ko ibihano bibogamye bidashobora kuzana amahoro muri RDC ahubwo ko byenyegeza amakimbirane, bikanagabanya icyizere ibiganiro by’amahoro bifitiwe.
Manzi yagize ati “Amakimbirane ari hagati y’impande ebyiri ariko rumwe ni rwo rukomeje gufatirwa ibihano mu gihe urundi rwirengagizwa. Ubu buryo ntibushobora kuzana amahoro; hari ibyago by’uko bwakwenyegeza amakimbirane, bukabaganya icyizere ibiganiro by’amahoro bifitiwe.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!