00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasenateri ba Amerika ntibumva uburyo Abanyamerika bakekwaho Ebola bahezwa ishyanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 June 2026 saa 09:50
Yasuwe :

Abagize Komite y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Ametegeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates, basabye ubutegetsi bwa Donald Trump kujyana Abanyamerika bakekwaho kwandura Ebola mu gihugu cyabo aho kujya kubashyira mu bindi bihugu nka Kenya.

Ni nyuma y’uko Kenya yemereye Amerika ubutaka bwo gushyiraho ikigo cyo gushyiramo abari mu kato bakekwaho Ebola bazajya bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu bindi bihugu birimo iyi ndwara.

Uburenganzira Leta ya Kenya yahaye Amerika ni ubwo gukoresha ubutaka buri ku Kigo cya gisiriikare cy’Ingabo zirwanira mu kirere mu gace ka Laikipia.

Urukiko Rukuru rwa Nairobi muri Kenya rwahagaritse by’agateganyo umugambi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo gushyira muri iki gihugu ikigo kizajya cyakira abakekwaho icyorezo cya Ebola, nubwo Amerika yakomeje guhatiriza.

Mu guhatiriza indege ebyiri za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitwaye abaganga bazita ku Banyamerika bakekwaho kwandura icyorezo cya Ebola zaguye mu birindiro by’ingabo za Kenya zirwanira mu kirere bya Laikipia mu gitondo cyo ku wa 31 Gicurasi 2026.

Iki kigo cyagenewe ibitanda 50 giherereye mu bilometero 200 uvuye mu Mujyi wa Nairobi. Kigamije kwita ku Banyamerika bakekwaho Ebola ariko bataragaragaza ibimenyetso.

Abaganga bagera kuri 30 ni bo boherejwe muri Kenya ngo bafashe abari mu kato. Bamwe muri bo ni na bo bafashije mu gihe Ebola yadukakaga mu Burengerazuba bwa Afurika mu 2014.

Biteganyijwe ko abarwayi bagaragaje ibimenyetso bazoherezwa mu bitaro bihambaye by’i Burayi aho kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi komite ya Sena muri Amerika ishinzwe Ububanyi n’Amahanga yavuze ko Amerika ifite inshingano zo kwita ku Banyamerika bose bari mu mahanga bityo ko kubatererana bidakwiriye.

Iti “Guverinoma yacu ifite inshingano zo kwita ku Banyamerika baba mu mahanga. Amerika ifite ibigo byinshi imbere mu gihugu byagenewe kwita ku barwayi ba Ebola mu buryo bukwiye.”

Iyi Komite yavuze ko bitumvikana uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zananirwa inshingano ahubwo zikazegeka ku gihugu cy’amahanga.

Tariki ya 28 Gicurasi 2026, Umucamanza Patricia Nyaundi, yatangaje ko Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwakiriye ikirego cyatanzwe n’umuryango Katiba Institute uharanira iyubahirizwa ry’amategeko, urusaba ko rwahagarika ishingwa ry’iki kigo muri Kenya.

Uyu mucamanza yanzuye ko gahunda yo gushyira iki kigo muri Laikipia ihagaritswe by’agateganyo mu gihe hategerejwe ibizava mu rubanza rwa Katiba Institute ruteganyijwe ku wa 2 Kamena.

Leta ya Kenya yatangaje ko gahunda yo kubaka iki kigo muri Laikipia izakomeza n’ubwo urukiko rwitambitse ishingwa ryacyo.

Ebola yatangiye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Gicurasi, ndetse Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko kugeza tariki ya 31 Gicurasi 2026, abantu 321 ari bo byari bimaze kwemezwa ko banduye icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo.

Iyi ndwara yinjijwe muri Uganda n’Umunye-Congo waturutse mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanduza abandi barimo abaganga bamwitayeho.

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko abanduye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo bageze kuri 15 barimo batandatu babonetse kuri uyu wa 2 Kamena 2026.

Abasenateri ba Amerika ntibumva uburyo Abanyamerika bakekwaho Ebola bahezwa ishyanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages