00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamulenge babaye muri RDC mbere y’ubwoko bwa Fayulu- Azarias Ruberwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 August 2026 saa 08:23
Yasuwe :

Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2003 kugeza mu 2006, yavuze ko amateka n’ubushakashatsi byerekana ko Abanyamulenge bari batuye ku butaka bwa Congo mbere y’umwaka wa 1885, ashimangira ko ari Abanye-Congo kavukire.

Ruberwa ukomoka muri Minembwe yasubizaga umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, uherutse kuvuga ko Abanyamulenge atari ubwoko, kuko ngo ururimi bavuga ari Ikinyarwanda cyo mu Rwanda.

Yavuze ko afite inyandiko z’ubushakashatsi zishingira ku mateka agaragaza ko Abanyamulenge bari bamaze igihe kirekire ku butaka bwa Congo mbere y’uko imipaka y’ubukoloni ishyirwaho.

Ati “Mfite ibimenyetso bishingiye ku bushakashatsi bwa siyansi bigaragaza ko Abanyamulenge bari ku butaka bwa Congo mbere ya 1885. Ni kera cyane.”

Ruberwa yanenze abavuga ko Abanyamulenge bagiye muri RDC mu 1994, agaragaza ko bamwe mu banyapolitiki bateza urujijo, bavanga amateka y’abaturage bari basanzwe batuye muri Congo n’impunzi zavuye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ni ho usanga abantu bavanga ibitekerezo bidafite umurongo, bagahuza Abanyamulenge bari batuye hano mbere ya 1885 n’impunzi z’Abanyarwanda zaje muri Congo nyuma ya 1994, kandi ibyo ni ibintu bibiri bitandukanye.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko Itegeko Nshinga rya RDC rivuga ko umuntu wese wari muri iki gihugu mbere y’ubwigenge mu 1960, afatwa nk’Umunye-Congo kavukire.

Yagize ati “Amategeko shingiro yo mu 1960 avuga ko abantu bari basanzwe ku butaka bwa Congo mbere y’ubwigenge ari Abanye-Congo kavukire.”

Yavuze ko ahubwo, ubwoko bwa Bambala bwa Martin Fayulu bwageze muri RDC nyuma y’Abanyamulenge, nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.

Ati “Narebye ubushakashatsi ku Bambala. Bugaragaza ko bageze muri Congo baturutse muri Angola mu 1891. Ni ukuvuga ko bahageze nyuma y’Abanyamulenge.”

Yongeyeho ko impaka ku mateka y’amoko zitagomba gukoreshwa mu kwambura ubwenegihugu Abanye-Congo, ahubwo ko hakwiye kubahiriza amategeko y’iki gihugu.

Ati “Abanyamulenge si abaturage baje muri Congo nyuma ya 1960. Ni abaturage bafite amateka yabo kuri ubu butaka.”

Ruberwa yavuze ko mu gihe abantu nka Fayulu batanga ibitekerezo bigoreka amateka, ari ngombwa ko asobanurwa neza kuigira ngo hatagira uca abaturage mo ibice.

Azarias Ruberwa yavuze ko Abanyamulenge babaye muri Congo mbere ya 1885, Bambala bahaba kuva mu 1891

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages