00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 13 baguye mu iturika ry’intwaro i Burundi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 April 2026 saa 07:31
Yasuwe :

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza, yatangaje ko inkongi yibasiye ububiko bw’intwaro buherereye mu gace ka Musaga yishe abantu 13 abandi 57 barakomereka.

Général de Brigade Gaspard Baratuza yavuze ko iyi nkongi yibasiye ubu bubiko ku wa 31 Werurwe 2026, yangije imodoka n’inzu byinshi.

Iyi nkongi yibasiye ububiko bw’intwaro buri mu kigo cya Gisirikare kizwi nka ‘Base’, giherereye mu gace ka Musaga i Bujumbura.

Gen Baratuza yagize ati “Abakomeretse ni 57 harimo abasivire 54 n’abasirikare batatu. Ibikoresho n’inyubako za gisirikare zangiritse n’ibindi zahiye biratokombera.”

Ni ikibazo cyahungabanyije ubuzima mu Mujyi wa Bujumbura.

Igisirikare cy’u Burundi na Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, byatangaje ko yaturutse ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.

Mu butumwa Perezida Evariste Ndayishimiye yashyize kuri X, mu ijoro ryo ku wa 31, yihanganishije Abarundi, ndetse asaba Imana kubana n’u Burundi.

Ati “Nihanganishije abagize ibyago biturutse ku muriro wadutse mu bubiko bumwe bw’ikigo cya gisirikare iri muri Zone Musaga. Duhumurije Abarundi bose: Inzego z’igihugu ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo zitabare kandi zikomeje kurinda ubusugire. Imana irinde u Burundi.

BBC yavuze ko byageze Saa 22:30 hari ahacyumvikana urusaku rw’ibiturika.

Abantu 13 barimo abasirikare baguye mu iturika ry’intwaro i Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages