00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanduye Ebola muri RDC bashobora kuba bakubye kane abatangajwe- OMS

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 July 2026 saa 03:53
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo cyugarije uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifite ubukana bwinshi kurusha ubugaragara.

Minisiteri y’Ubuzima yo muri RDC, ishingiye ku bisubizo biva mu bipimo bya laboratwari buri munsi, yatangaje ko kugeza tariki ya 8 Nyakanga 2026 abantu 1792 biganjemo abo mu Ntara ya Ituri ari bo bari bamaze kwandura, barimo 625 bapfuye.

Umuyobozi Mukuru muri OMS ushinzwe kurwanya ibibazo byihutirwa birimo ibyorezo, Dr. Chikwe Ihekweazu, yatangaje ko abarwayi bashya bagera kuri 80% bo mu Mujyi wa Bunia muri Ituri bavuga ko batazi aho bakuye ubwandu; byerekana ko hari abarwaye batari mu bitaro.

Yagize ati "Abarwayi bashya bagera kuri 80% bari ku rutonde rw’abatazi ababanduje.”

Dr. Ihekweazu yagaragaje ko igihangayikishije cyane ari uko Bunia ari ryo zingiro ry’iki cyorezo, icyakora ko mu bice birimo abarwayi bake nka Kivu y’Amajyaruguru ho bashoboye kumenya ababanduje.

Isesengura rya OMS rishingiye ku bipimo byafashwe n’uburyo iki cyorezo cyakwirakwiye kuva cyatangazwa bwa mbere tariki ya 15 Gicurasi, rigaragaza ko umubare w’abanduye ushobora kuba ukubye utangazwa inshuro ziri hagati y’ebyiri n’enye.

OMS igaragaza ko hafi 90% by’abo byatangajwe ko banduye Ebola ari abo muri Ituri, cyane cyane mu Mujyi wa Bunia, Rwampara, Mongbwalu na Nyankunde; aho iki cyorezo gikomeje gukwirakwira ku muvuduko mwinshi.

Bunia ni umurwa mukuru wa Ituri, ikaba ituwe n’ababarirwa muri miliyoni imwe. OMS igaragaza ko hafi umuntu umwe muri babiri bapimwe muri uyu mujyi usanga yaranduye Ebola; bigashimangira ko ikwirakwira ry’iki cyorezo rifite umuvuduko ukabije.

Ebola yamaze kugera no mu zindi ntara zirimo Tshopo na Haut-Uélé gusa abo byatangajwe ko babonetsemo ni batatu barimo babiri batorotse cyangwa batorokeshejwe ubwo bari mu kigo nderabuzima cya Nia Nia muri Ituri.

Kubera ko Ebola ya Bundibugyo itica cyane ugereranyije n’ubundi bwoko, abaturage benshi muri RDC ntibayitinya. OMS igaragaza ko ari yo mpamvu imiryango myinshi ifata icyemezo cyo kwirwariza abarwayi, aho kubajyana mu mavuriro.

Dr. Ihekweazu yagize ati "Abarwayi bamara igihe kinini mu baturage kurusha uko byakagenze. Igihe kinini bamara batitabwaho n’abaganga ni ko baba bakwirakwiza iyi ndwara.”

Ikibazo cy’abapfira mu ngo na cyo kirahangayikishije cyane. Isesengura ryakozwe ku bantu 400 ba mbere bishwe na Ebola muri RDC ryagaragaje ko 70% byabo batapfiriye mu mavuriro.

Abafite inshingano yo gukurikirana abanduye baracyari bake cyane. Ibyo byatumye muri iki cyumweru, Leta ya RDC itangira guhugura abantu ibihumbi 21 bazajya basura abaturage umuryango ku wundi, bashakisha abakekwaho ubwandu kandi banabashishikariza kujya kwivuza.

OMS igaragaza ko umubare w'abo bitangazwa ko banduye Ebola ari muto cyane kuko hari abarwayi batari mu mavuriro
Isesenguramakuru rya OMS rigaragaza ko abarwayi bapfira mu mavuriro ari bake ku bapfira mu ngo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages