00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoreraga ibitangazamakuru byahagaritswe na Gen Muhoozi baheze hagati nk’ururimi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 July 2026 saa 03:57
Yasuwe :

Abanyamakuru n’abandi bakozi b’ibitangazamakuru bya Nation Media Group (NMG) byahagaritswe gukorera muri Uganda bavuga ko bari mu bihe by’ihungabana n’ukutamenya icyo ejo hazaza habateganyirije, nyuma y’icyemezo cyo kubifunga ibi bigo byari bibabeshejeho.

Umwe mu banyamakuru ba NTV Uganda yavuze ko ubuzima barimo ubu bumwibutsa igihe icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi.

Yagize ati "Ese muribuka igihe cya COVID-19, ko abantu babyukaga buri gitondo batazi aho bagiye kujya? Ni ko twiyumva ubu. Urabyuka ariko ntiwamenya igikurikira. Imibereho yawe ya buri munsi yahise ihinduka."

Uyu munyamakuru yavuze ko uko iminsi ishira ari na ko kutamenya ahazaza birushaho kubaremerera.

Yagize ati "Twese twifuza ko ikigo cyongera gukora, ariko nta n’umwe uzi igihe bizabera. Hari amahirwe ko bishobora gutinda cyangwa ibintu bikaba byahinduka burundu. Uko kutamenya ibizakurikiraho biradutera ubwoba."

Ku wa 28 Kamena 2026, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatumye hafungwa ibitangazamakuru birimo NTV Uganda, Spark TV ndetse na Daily Monitor.

Ibi byakurikiye kandi ubutumwa bwa Gen Muhoozi ku rubuga rwa X, aho yavugaga ko hafashwe icyemezo cyo gufunga ibyo bitangazamakuru, anagaragaza ko hari gahunda yo gukaza ingamba ku bitangazamakuru bivuga ku buyobozi bukuru bw’igihugu.

Mu butumwa bwe, yagize ati “Muzehe (Perezida Museveni) yemeye gahunda yanjye yo gufunga NTV na Monitor. Tugiye kubishyira mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko inkuru mbi ku gihugu zigomba kujya zinyuzwa mu buyobozi bwe mbere yo gutangazwa.

Ati “Kuva ubu inkuru mbi kuri Uganda zigomba kubanza kwemezwa n’ibiro byanjye. Muri Uganda ntabwo nemera ibijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Itangazamakuru rigomba guhabwa umurongo n’abaharaniye impinduramatwara.”

Nyuma y’iminsi mike abayobozi ba NMG, Gen Muhoozi n’abandi bayobozi ba Uganda barahuye baganira kuri iki kibazo, icyakora gufungura kwabyo bikomeza kugorana.

Abakorera ibitangazamakuru byafunzwe na Gen Muhoozi bari hagati nk’ururimi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages