Aba bofisiye ni Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Elie Ndizigiye uzwi nka Muzinga na Brig Gen Telesphore Barandereka ushinzwe imyitozo n’ibikorwa mu gisirikare cy’u Burundi.
Iki gitero cyangije bikomeye inyubako ikoreramo Hotel Mwalu, cyane cyane ku gisenge. Igisirikare cya RDC cyashinje ihuriro AFC/M23 kukigaba ariko ntiryagize icyo ribivugaho.
Amakuru ava mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga ko Gen Maj Muzinga na Brig Gen Barandereka bagiye muri Fizi tariki ya 16 Kanama, bagiye kwifatanya n’abayobozi mu ngabo za RDC mu gutegura ibitero bishya kuri Minembwe.
Gen Maj Muzinga na Brig Gen Barandereka basuye ingabo z’u Burundi zoherejwe mu Mujyi wa Baraka kwitegura kugaba ibitero bishya zifatanyije n’iza RDC, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga na FDLR nk’uko aya makuru abivuga.
Abasirikare bakuru b’u Burundi bahuriye mu nama n’arimo Brig Gen Fabien Dunia Kashindi uyobora Akarere ka 33 ka gisirikare k’ingabo za RDC.
Nk’uko aya makuru abivuga, Gen Maj Muzinga na Brig Gen Barandereka bahuriye n’abofisiye ba RDC ndetse n’abacanshuro muri iyi hoteli, bahategurira ibitero.
Mu ijoro iyi hoteli yagabweho iki gitero, byatekerezwaga ko Gen Maj Muzinga, Brig Gen Barandereka n’abofisiye bo mu ngabo za RDC baharaye, ariko ngo aba bofisiye b’u Burundi bari bamaze kuhava.
Gen Maj Muzinga ni umuntu w’ingenzi muri uru rugamba kuko kuva mu 2023 ni we uyobora ingabo z’u Burundi ziri mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC, zihanganye na AFC/M23.
Ubwo ingabo z’u Burundi zari zisumbirijwe mu rugamba rwabereye mu Kibaya cya Ruzizi mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, abofisiye barimo Lt Col Minani Athanase yarishwe, Gen Maj Muzinga ararokoka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!