Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo, rwakatiye igifungo cy’imyaka 40 umugabo ukekwaho gushimuta inyamaswa akajyana amahembe yazo mu masoko yo ku mugabane wa Aziya.
Chumlong Lemtongthai aregwa kuyobora ibitero by’ubushimusi bw’inyamaswa, akaba yaremeye ibyo aregwa byose akanabisabira imbabazi nk’uko BBC ibivuga.
Urwego rushinzwe kurengera ibidukikije muri iki gihugu rwatangaje ko amahembe y’inyamaswa ziganjemo inkura (rhino) yibwaga agashorwaga ku mugabane wa Aziya, agakoreshwa mu buvuzi bwa gihanga.
Abantu bagera kuri 222 ni bo bamaze gufatwa bakekwaho gushimuta inyamaswa za ‘rhino’ muri Afurika y’Epfo muri uyu mwaka wa 2012 nk’uko BBC yabitangaje.



















TANGA IGITEKEREZO