00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Abantu basaga 30 bishwe na Polisi mu myigaragambyo

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 17 August 2012 saa 08:55
Yasuwe :

Muri Afurika y’Epfo, abantu basaga 30 ejo ku wa Kane tariki ya 16 Kanama bishwe na Polisi ubwo yamishaga urufaya rw’amasasu ku kivunge cy’abacukuzi b’amabuye y’agaciro ubwo bari mu yigaragambyo, basaba ko Sosiyete bakorera yitwa ’’ Lonmin’’ y’i Marikana yabongerera umushahara.
Umubare w’abishwe ntiwemeranywa n’impande zitandukanye. Sendika y’Igihugu y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro UNM (Union Nationale des Mineurs) ivuga ko hishwe abagera kuri 36 naho Nathi Mthethwa, Minisitiri wa (…)

Muri Afurika y’Epfo, abantu basaga 30 ejo ku wa Kane tariki ya 16 Kanama bishwe na Polisi ubwo yamishaga urufaya rw’amasasu ku kivunge cy’abacukuzi b’amabuye y’agaciro ubwo bari mu yigaragambyo, basaba ko Sosiyete bakorera yitwa ’’ Lonmin’’ y’i Marikana yabongerera umushahara.

Umubare w’abishwe ntiwemeranywa n’impande zitandukanye. Sendika y’Igihugu y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro UNM (Union Nationale des Mineurs) ivuga ko hishwe abagera kuri 36 naho Nathi Mthethwa, Minisitiri wa Polisi avuga ko hapfuye abantu 30.

Abigaragambya bari bitwaje intwaro za gakondo

Iki cyegeranyo cy’abishwe cyatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu kije cyiyongereye ku bandi bantu 10 baguye mu myigaragambyo ku cyumweru ubwo abacukuzi b’amabuye basabaga kongerwa umushahara ukangana n’Amarandi (rand) 12,500 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na makumyabiri na bitanu, umushahara ukubye hafi inshuro 3 uwo bari basanganywe.

Polisi y'Afurika y'Epfo ihagaze imbere y'imirambo y'abacukuzi barashwe

Daniel Silke, Umusesenguzi mu bumenyi bw’imibereho y’abantu, yatangirije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ari nabyo dukesha iyi nkuru, ati ’’Mu byo nibuka, ntabwo twigeze tubona ubwicanyi bufite umurego nkuriya nyuma y’isezererwa rya Apartheid ( Politiki y’ivanguramoko yabaye muri Afurika y’Epfo) , na mbere yo kujyaho politiki ishingiye kuri Demokarasi yagiyeho mu 1994’’.

AFP ikomeza itangaza ko ku gicamunsi cyo ku wa kane, Polisi yamishe amasasu ku bacukuzi bari bitwaje intwaro za gakondo zigizwe n’ubuhiri, imitarimba n’imihoro, kuko batashakaga kureka imyigaragambo nyuma y’uko Ubuyobozi bwa Sosiyete bwari bwabategetse gusubira ku kazi bitaba ibyo bakirukanwa.

Amakuru atandukanye avuga ko icyuka kibi cyatumye haba imyigaragambyo cyatewe na sendika AMCU, sendika yitandukanije na Sendika y’Igihugu y’Abacukuzi NUM , yasezeranije abacukuzi ko igiye kubakorera ubuvugizi bwo kubakurira inshuro 3 umushahara.

Minisitiri wa Polisi avuga ko ubwicanyi butagombaga kuba, yongeraho ati ’’twakomeje buri gihe kuvuga ko dufite amategeko atugenga muri iki gihugu ateganya uburyo abantu bigaragambya n’uko bateranira hamwe, turatekereza ko nta ugomba kwiyibagiza amahame tugenderaho, ibi byabaye birareba buri wese’’.

Mbere y’uko ubwicanyi buba, Umuvugizi wa Polisi yari yatangaje ko aba Polisi nta yandi mahitamo bari bafite, ibyo bakoze byose byari mu rwego rwo kwitabara kuko bari batewe n’abantu bitwaje intwaro zitandukanye.

Jacob Zuma, Perezida wa Afurika y’Epfo, yamaganye ubwo buwicanyi agira ati ’’turatekereza ko hari ubwinyagamburiro buhagije mu rubuga rwa Demokarasi tugenderaho kugira ngo ibyo abantu batumvikanyeho babikemura hakoreshejwe ibiganiro, hatabayeho ubushyamirane’’
Zuma akomeza agira ati ’’ nahaye amabwiriza abashinzwe umutekano gukora ibishoboka byose bakagarura umutekano, kandi abagize uruhare bose mu bwicanyi bagashikirizwa ubutabera’’

Roger Phillimore, Umuyobozi wa Lonmin, ku wa kane yari yatangaje ko isosiyete ayobora nta ruhare na ruto ifite muri ubwo bwicanyi ko ahubwo Polisi ariyo ifite inshingano zo kurinda umutekano wahaberaga ubushyamirane hagati ya ma sendika atavuga rumwe kuri icyo kibazo.
Akomeza avuga ko bababajwe n’ubwicanyi bwabaye ko ari ikibazo rusange atari ikibazo cy’abantu ku giti cyabo.

Muri ubwo bushyamirane hagati ya ma sendika AMCU na NUM hicwe abantu icumi, aba Polisi 2 nabo bayigwamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages