00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage baracyahohoterwa mu mujyi wa Juba

Yanditswe na

Olivier RUBIBI

Kuya 3 January 2012 saa 01:56
Yasuwe :

Abaturage baracyahohoterwa muri Sudani y’Amajyepfo mu murwa mukuru Juba n’ubwo bari biringiye ko kubona ubwigenge bizatuma ihohoterwa ricika burundu.
Amakuru dukesha BBC avuga ko ubwigenge bwa Sudani y’Amajyepfo bwari muri bimwe mu bisubizo ku bibazo byaberaga mu gihugu cya Sudani bwaturukaga ahanini ku makimbirane yarangwaga mu moko atuye iki gihugu.
Nyuma y’ubwigenge ntabwo byahagaritse ibikorwa by’urugomo bikorerwa baturage batuye Sudani n’Amajyepfo. Umuryango w’abibumbye (…)

Abaturage baracyahohoterwa muri Sudani y’Amajyepfo mu murwa mukuru Juba n’ubwo bari biringiye ko kubona ubwigenge bizatuma ihohoterwa ricika burundu.

Amakuru dukesha BBC avuga ko ubwigenge bwa Sudani y’Amajyepfo bwari muri bimwe mu bisubizo ku bibazo byaberaga mu gihugu cya Sudani bwaturukaga ahanini ku makimbirane yarangwaga mu moko atuye iki gihugu.

Nyuma y’ubwigenge ntabwo byahagaritse ibikorwa by’urugomo bikorerwa baturage batuye Sudani n’Amajyepfo. Umuryango w’abibumbye uratangaza ko wagerageje kurwana ku baturage bo mu ntara ya Jonglei muri Sudani y’Amajyepfo mu mpera z’iki cyumweru gisoza umwaka 2011 , ubwo agatsiko k’intagondwa ziturutse mu majyaruguru kashakaga kubahohotera.

Lou Nuer ni bumwe mu bwoko bukunda kwibasirwa cyane kurusha ubundi muri Sudani y’Amajyepfo, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu 6,000 bakomoka muri ubu bwoko baba baravanywe mu byabo n’udutsiko tw’iterabwoba duturuka muri Sudani y’Amajyaruguru.

Loni kandi ivuga ko agace k’umujyi wa Pibor katewe n’abagizi ba nabi baturutse muri Sudani y’Amajyaruguru mu rwego rwo guhungabanya umutekano.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga umutekano muri kiriya gihugu, zagerageje gukumira aba bagizi ba nabi ariko bemeza ko bitababujije gusenyera ahantu hamwe na hamwe, ndetse no gusenyera abaturage. Hamwe mu hashenywe harimo ibitaro bikuru by’uyu mujyi.

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko no gusahura amatungo mu Ntara ya Jonglei muri Sudani y’Amajyepfo, byahitanye abantu bagera kuri 1,100 abandi bagera ku 63.000 bavanwa mu byabo muri uyu mwaka wa 2011.

Sudani y’Amajyepfo yabonye ubwigenge ku 9 Nyakanga 2010 kuri ubu ikaba ifite ubuyobozi bwigenga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages