1809: Ni bwo Papa Piyo VII yaciye iteka "Quum memoranda" ryahagarikiraga amasakaramentu abayobozi n’abagaba b’ingabo bari barigaruriye ahantu hatagatifu. Cyakora mu nyandiko ye yatinye kwerura izina ry’indwanyi Napoléon I.
1898: Ni bwo Filipine yabonye ubwigenge bwayo.
1911: Ibarura ryagaragaje ko u Bushinwa cyari kimwe mu bihugu bituwe cyane kurenza ibindi ku Isi y’icyo gihe. Icyo gihe bwari bufite miliyoni 451 z’abaturage. Magingo aya bararenga miliyari ebyiri.
1930: Ni bwo bwa mbere abiga ibimera (Zoologistes) bafashe amafoto y’ibimera biri hasi cyane mu mazi. Icyo gihe William Beebe na Otis Barton, bafotoye umukenke uri muri metero 434 munsi y’amazi. Ikoranabuhanga rya none ribasha gufotora munsi y’amazi, kugeza kuri kilometero umunani z’ubujyakuzimu.
1964: Ni wo munsi Nelson Mandela Madiba wari Visi Perezida w’Ishyaka ANC ryarwanyaga ivangura, yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose. Kimwe mu byo yaziraga ni uko yari afite imbaga nini cyane y’abirabura bamutega amatwi, bakamwubahiriza, bakamuha n’agaciro karenze ako baha ubuyobozi bwa Leta.
1985: Espagne na Portugal byakiriwe mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Icyo gihe witwaga CEE). Ibihugu biwugize byahise biba 12.
1990: Bisabwe na Boris Eltsine, Inteko Ishinga Amategeko ya Leta z’Abasoviyeti yemeje ko habayeho Ihuriro rya Leta Zigenga z’u Burusiya (URSS).
1991: Boris Eltsine yatorewe kuba Perezida w’u Burusiya.
Abavutse uyu munsi
1924: George H. Bush, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba na Se wa George Walker Bush na we wayoboye icyo gihugu.
1959: Daniel Chenevez, wabaye umuririmbyi rurangiranwa akaba n’umwe mu bashinze Groupe Niagara (afatanyije na Muriel Moreno).
1972: Inger Miller, wari umuhanga utisukirwa mu isiganwa ry’amaguru (athlète), yaciye agahigo inshuro eshatu zikurikiranye kuva mu 1996.
Abatabarutse uyu munsi
1944: Hatabarutse Moffat-Wilson, wari umupilote w’indege.
1982: Hatabarutse Karl von Frisch, zoologiste, ubuhanga bwe mu bumenyi bw’ibinyabuzima, cyane cyane inyamaswa bwamuhesheje Igihembo cyitiriwe Nobel mu 1973, nyuma y’aho ahimbye icyiswe "langage dansé".
TANGA IGITEKEREZO