00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 8 Ugushyingo

Yanditswe na

Ubwanditsi

Kuya 8 November 2023 saa 07:00
Yasuwe :

Tariki 8 Ugushyingo ni umunsi wa 312 w’umwaka ku ndangaminsi ya Geregori. Hasigaye iminsi 53 kugira ngo umwaka urangire.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1520: Ingabo za Danemark zateye Suède hicwa abantu barenga 100.

1895: Ubwo yarimo akora ubushakashatsi ku mashanyarazi, Whilhem Rontgen yavumbuye Rayon X (X-Ray).

1923: Muri Coup d’etat yiswe iya Beer Hall yabereye i Munich, Abanazi barangajwe imbere na Adolf Hitler bagerageje guhirika ubutegetsi bwo mu Budage ariko ntibabigeraho.

1933: Ubwo yatangizaga politiki nshya yo kuzahura ubukungu yise New Deal, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Franklin D. Roosevelt yashyizeho ibiro bishinzwe gutanga akazi ko kubaka ibikorwaremezo, byagombaga gushakira akazi abashomeri babarirwaga muri miliyoni enye.

1952: Polisi ya Afurika y’Epfo mu gihe cya guverinoma ya ba gashakabuhake (apartheid) yarekuriye amasasu ku birabura bigaragambyaga, yicamo 14 naho abandi 39 barakomereka.

1956: Ingabo z’u Bufaransa n’iz’Abongereza zahagaritse ibikorwa byazo bya gisirikare mu bunigo bwa Suez (Canal de Suez) mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yasinywe bigizwemo uruhare na Loni, aya akaba yaravugaga ko basimburwa n’ingabo zibungabunga amahoro z’ibihugu bitandukanye bitari bifite aho bihurira n’icyo kibazo.

1959: U Bubiligi bwohereje ingabo zabwo z’inyongera muri Congo-Mbiligi.

1966: Uwahoze ari Avoka Mukuru wa Leta ya Massachussets, Edward Brooke, yabaye umwirabura wa mbere w’Umunyamerika wabaye senateri.

1994: Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwashyizweho.

2002: Icyemezo nimero 1441 cy’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi cyemeje umwanzuro kuri Iraq wasabaga Saddam Hussein gushyira intwaro hasi cyangwa agahura n’ingaruka zikomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages