• Ku ngengabihe ya Geregori, turi ku wa 29 Werurwe 2022.
• Ku ngengabihe ya Misiri, turi ku wa 13 Mesori 2759.
• Ku ngengabihe ya Ethiopia, turi ku wa 20 Magabbit 2003.
• Ku ngengabihe ya Kisilamu, turi ku wa 23 Rabi II, 1432.
• Ku ngengabihe ya Israel, turi ku wa 23 Adar II, 5771.
Ibyamamare byavutse uyu munsi
1902: Havutse Marcel Aymé, umwanditsi ukomeye mu busizi, ibitekerezo, imigani n’ikinamico mu Bufaransa. Yanditse n’ibitabo bitari bike byo mu bwoko bwa "Romans."
1943: Havutse John Major wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nyuma ya manda ya Madamu Margaret Tatcher.
Ibyamamare byatabarutse
-087: Hatabarutse Han Wu Ti, wabaye Umwami w’Abami w’u Bushinwa.
1792: Hatabarutse Gustave III, Umwami wa Suède wishwe n’abifuzaga kwigarurira intebe ye y’ubwami.
Bimwe mu byabaye ku wa 29 Werurwe mu mateka
1179: Hatowe Papa Lando, Umutaliyani uvuka i Sezze, aba Papa ku izina Innocent III. Yitwaye nabi bihagije, yeguzwa ku bupapa nyuma y’amezi 15.
1673: Haciwe iteka ko Abagatolika batemerewe na gato gukora imirimo ya Politiki mu Bwongereza.
1830: Umwami Ferdinand VII wa Espagne yashyizeho itegeko ryemerera abagore kuba baba Abamikazi bayobora igihugu.
1910: I Monaco, hatangijwe inzu ndangamurage w’ibinyenyanja "Musée Océanographique de Monaco". Yafunguwe ku mugaragaro n’Igikomangoma Albert I.
1949: Ni bwo nimero ya mbere y’ikinyamakuru cy’imikino "Paris-Match" yasohotse.
1967: Ni bwo Abafaransa batangije Ubwato bwabo bwa gisirikare mu bya Nucléaire bwiswe "ubutisukirwa - Le Redoutable".
1990: Mu Bubiligi, abagore bahawe uburenganzira bwo gukuramo inda.
1991: Mu marushanwa ya ruhago yaberaga mu Butaliyani, byemejwe ko Diego Maradona akoresha ibiyobyabwenge aterwa mu maraso, kugira ngo agire imbaraga zidasanzwe mu kibuga.
1981: Ni bwo Perezida François Mitterrand yatangiye kuyobora u Bufaransa.
2002: Umugore muto wo muri Palestine yiturikirijeho ibisasu mu iguriro rinini ry’ahitwa Kiryat HaYovel mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Yerusalemu, ahitana abantu batatu.
TANGA IGITEKEREZO