Tariki 22 Gashyantare ni umunsi wa 53 w’uyu mwaka usigaje indi 312 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka.
1371: Robert II yabaye umwami wa Scotland atangira ingoma ya ba Stuart.
1495: Umwami Charles VIII w’u Bufaransa yageze i Naples agiye gufata ubuyobozi bw’uyu mujyi.
1744: Mu ntambara yo muri Austria, urugamba rw’i Toulon rwaratangiye.
1847: Mu ntambara yahuje Mexico na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abasirikare b’Amerika 5.000 batsinze 15.000 ba Mexico mu rugamba rwabereye ahitwa Buena Vista.
1853: Kaminuza ya Washington i St. Louis yaratangiye yitwa Seminari ya Eliot i St. Louis muri Missouri.
1889: Perezida Grover Cleveland w’Amerika yasinye amasezerano yemeza ko North Dakota, South Dakota, Montana na Washington ziba leta za Amerika.
1924: Perezida Calvin Coolidge yabaye Perezida wa mbere w’Amerika watanze ijambo ari muri White House.
1944: Mu Ntambara y’Isi ya II, indege z’Amerika zarashe zibeshye imijyi y’u Buholandi ya Nijmegen, Arnhem, Enschede na Deventer zihitana abagera kuri 800 muri Nijmegen gusa.
1958: Misiri na Syria zishyize hamwe kugira ngo zitangire Repubulika yunze ubumwe y’Abarabu.
1974: Samuel Byck ntiyabashije kugera ku mugambi yo guhitana Perezida wa Amerika Richard Nixon.
1979: Ubwigenge bwa Saint Lucia ibuhawe n’u Bwongereza.
2006: Abantu bagera kuri batandatu bakoze ubujura rutura bwabayeho mu mateka y’u Bwongereza, aho miliyoni 53 z’amapawundi zibwe i Tonbridge ho muri Kent.
2011: Umutingito uri ku rugero rwa 6.3 wakubise Umujyi wa Christchurch wo muri New Zealand uhitana abantu 185.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki.
1403: Charles VII w’u Bufaransa.
1732: George Washington, Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1857: Lieutenant-General Robert Baden Powell, Umwongereza watangize ibikorwa by’Aba-scout.
1857: Heinrich Rudolf Hertz, umuhanga w’Umudage mu Bugenge
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki.
1371: Umwami David wa II wa Scotland.
1512: Amerigo Vespucci, Umutaliyani w’umuvumbuzi wanitiriwe umugabane w’Amerika.
2002: Jonas Savimbi, Umunyangola warwanyaga ubutegetsi.


















TANGA IGITEKEREZO