Tariki ya 24 Gashyantare ni umunsi wa 55 muri uyu mwaka usigaje iminsi 311 ngo urangire.
Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka.
303: Umwami w’Abaromani Diocletian, yasohoye inyandiko itangiza ku mugaragaro itotezwa ry’Abakirisitu.
1303: Intambara ya Roslin ari nayo yatangije intambara y’ubwigenge bwa Scotland.
1582: Papa Gregory XIII yatangaje karindari ikoreshwa ubu yanamwitiriwe.
1863: Arizona yemewe nk’ubutaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1881: Ibihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya byasinye amasezerano yiswe Ili.
1918: Ubwigenge bwa Estonia.
1920: Ishyaka ry’Abanazi ryarashinzwe.
1976: Cuba yatangaje itegeko nshinga ryayo.
1980: Ikipe ya Olimpiki ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatsinze Finland 4-2 mu mukino wiswe Igitangaza ku rubura ihita yegukana umudari wa zahabu.
1989: Ayatollah Ruhollah Khomeini yatanze miliyoni 3 z’Amadolari ku muntu uzica Salman Rushdie uhakana Igitabo gitagatifu cya Quran.
1999: Nubwo u Budage bwari bwagerageje kumurokora, leta ya Arizona yanyonze Karl LaGrand, Umudage wahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi mu bujura bwari bwabaye kuri banki.
2008: Fidel Castro yasezeye ku buyobozi bwa Cuba nyuma y’imyaka ikabakaba 50 ayiyobora.
2007: U Buyapani bwohereje icyogajuru cyabwo cya kane cy’ubutasi kugira ngo bucungire hafi ibihugu nka Koreya ya Ruguru.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki.
1767: Buddha Loetla Nabhalai, Umwami wa Siam.
1955: Steve Jobs, umwe mu batangije kompanyi ya Apple izwi mu ikoranabuhanga.

1966: Billy Zane, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi.
1777: Umwami Joseph I wa Portugal.
1810: Henry Cavendish, umuhanga mu bumenyi w’Umwongereza.
1990: Malcolm Forbes, Umunyamerika wahoze ari umuyobozi w’ikinyamakuru Forbes.
TANGA IGITEKEREZO