Tariki ya 6 Werurwe ni umunsi wa 65 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 300 umwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi:
1521: Umunya-Portugal Ferdinand Magellan, umuhanga mu bumenyi bw’Isi yavumbuye ikirwa cya Guam.
1799: Umunyagitugu Napoléon Bonaparte yafashe agace ka Jaffa muri Palestine
1953: Malenkov yabaye umuyobozi mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (USSR)
1957: Ghana yahoze yitwa (Gold Coast) yabonye ubwigenge ibuhawe n’u Bwongereza
1987: Umutingito ukomeye uri ku gipimo cya 6.8 wahitanye abantu 100 muri Equateur
2013: Abantu icyenda baguye mu mpanuka y’indege muri Peru
2014: Inteko Ishinga Amategeko ya Crimea yatoye umwanzuro ugira Crimea agace k’u Burusiya
2016: Ibiganirompaka by’abakandida bo mu ishyaka ry’Aba-democrates ku mwanya wa perezida byabereye mu gace ka Flint muri Leta ya Michigan byananyuze kuri televiziyo ya CNN Event of Interest
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1761: Antoine-François Andréossy, umujenerali akaba n’umudipolomate ukomoka mu Bufaransa, akagira ubwenegihugu bw’u Butaliyani.
1917: Frankie Howerd, umunyarwenya ukomoka mu Bwongereza
1927: William J Bell, umwanditsi w’ikinamico y’uruhererekane (soap opera) yavukiye Chicago, Illinois.
1971: Sean Morley, ikirangirire mu mukino wo gukirana ukomoka muri Amerika
1992: Momoko Tsugunaga, umuririmbyi ukomoka mu Buyapani
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1836: James Butler Bonham, umunyamerika w’umunyamategeko n’umusirikare ukomoka muri Carolina y’Amajyepfo.
2006: Anne Braden, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ukomoka muri Amerika
2010: Endurance Idahor, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Nigeria
2016: Nancy Reagan, umugore wa Ronald Reagan wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva 1981-1989



















TANGA IGITEKEREZO