Tariki 6 Ukuboza ni umunsi wa 340 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 25 uyu umwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1768: Bwa mbere hatangiye gusohoka inyandiko ya edition Encyclopedia Britannica.
1790: Icyicaro cya Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyavuye muri Leta ya New York cyimurirwa muri Philadelphia muri Pennsylvania.
1877: Hatangiye gusohoka inyandiko z’ikinyamakuru gikomeye cyitwa Washington Post cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1897: U Bwongereza nibwo bwabaye igihugu cya mbere mu gutunga amatagisi y’amamodoka mato (taxi voiture).
1989: Mu Ishuri ryitwa Ecole Polythechnique Massacre riri mu Mujyi wa Montreal muri Canada hiciwe abangavu bagera kuri 14. Gusa izina ry’iryo shuri ririmo ijambo ‘massacre’ bivuga ubwicanyi.
1977: Afurika y’Epfo yahaye ubwigenge Akarere ka Bophuthatswana, gusa ubwo bwigenge bwabaye nk’impfabusa kuko ako Karere katabaye igihugu ukwacyo ahubwo kakomeje kugengwa na Afurika y’Epfo.
2006: Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’Ubushakashatsi bwo mu kirere (NASA) cyashyize ahagaragara amafoto yafashwe n’abashakashatsi agaragaza ko ku mubumbe wa Mars hari amazi.
2006: Perezida Paul Kagame na madamu bakiriwe i Londres n’umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II.
2006: Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’Ubushakashatsi bwo mu Kirere (NASA) cyashyize ahagaragara amafoto yafashwe n’abashakashatsi agaragaza ko ku mubumbe wa Mars hari amazi.
2017 : Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje bidasubirwaho Yerusalemu nk’umurwa mukuru wa Israel.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1985: Rudra Pratap Singh, umukinnyi wa cricket ukomoka mu Buhinde.
1986: Georgia Horsley, wabaye Nyampinga uhiga abandi mu Bwongereza mu mwaka wa 2007.

Bamwe mu batabaruste uyu munsi
2005: Devan Nair, wabaye Perezida wa Singapore
2005: Danny Williams, umuhanzi w’umuririrmbyi ukomoka muri Afurika y’Epfo.
2017: Jonny Hallyday, umuririmbyi w’Umufaransa mu njyana ya Rock.
Ibitabo byasohotse
1958: The Three Edwards cya Thomas B. Costain
1982: Crossings cya Danielle Steel
2002:The Little Friend cya Donna Tartt
1977: Looking Out For Number One cya Robert Ringer
1980: Firestarter cya Stephen King
TANGA IGITEKEREZO